Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yashimiye abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (batarimo Félix Tshisekedi wa RDC) ku bwo gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama ni bwo i Nairobi habereye igikorwa cyo gutangaza iriya kandidatire cyayobowe na Perezida William Ruto wa Kenya.
Abandi bakuru b’ibihugu bacyitabiriye barimo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwari rugihagarariwemo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, mu gihe u Burundi bwari bugihagarariwemo na Minisitiri w’Intebe, Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca.
Hari kandi Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 2005 kugeza mu 2015 na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 1976 kugeza mu 1979 no kuva mu 1999 kugeza mu 2007.
Congo Kinshasa imaze igihe idacana uwaka n’u Rwanda ndetse na Kenya nta ntumwa yigeze yohereza muri kiriya gikorwa, nyamara iri mu bihugu byari byagitumiwemo na Perezida Ruto.
Odinga nyuma ya kiriya gikorwa yagize ati: “Nishimiye ubufasha bwa Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete na Obasanjo, kunyongerera intege no kunshyigikira mu gihe twatangiye ibikorwa byo kwiyamaza muri Komisiyo ya AU.”
Umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Odinga awuhataniye n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Mahmoud Youssouf, Anil Kumarsingh Gayan wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ibirwa bya Maurice na Richard James Randriamandrato wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar.
Uzawegukana, azasimbura umunya-Tchad Moussa Faki Mahamat uyobora iriya Komisiyo kuva ku wa 14 Werurwe 2017.


