Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) urahamagarira abafatanyabikorwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga “gukangurira abantu ku bwinshi, koroshya kohereza mu buryo bwihuse ingabo mpuzamahanga zunganira abapolisi b’igihugu cya Haiti”, nk’uk inynddiko yabonwe n’urubuga AlterPresse ivuga .
Izi ngabo mpuzamahanga zigomba kugira uruhare mu guhagarika ihohoterwa byihuse, aho usanga abagore benshi bo muri Haiti ndetse n’abana bakomoka mu miryango itishoboye bakunze kwibasirwa cyane nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo avuga.
Mu gihe OIF igaragaza ko ihangayikishijwe cyane n’uko ihohotera ryitwaje intwaro ryiyongera muri Haiti,iramagana, mu buryo bukomeye, ibitero biherutse kubera icyarimwe yemeza ko ari iterabwoba rikomeye.
Uduce twa Bel Air, Solino, uduce twa Cargo na Tunnel (PĂ©tionville, y’iburasirazuba), BĂ©rette, Calebasse, Fort-Jacques (Kenscoff, y’iburasirazuba), Onaville (ugana mu majyaruguru y’uburasirazuba), CitĂ© Soleil, Source Matelas (amajyaruguru), Debussy , Turgeau na CanapĂ© Vert (Port-au-Prince), Carrefour Feuilles (mu majyepfo y’iburasirazuba bw’umugi) twibasiwe n’ibitero by’urugomo by’udutsiko twitwaje intwaro mu bihe byashize.


