Umukinnyi ukomeye mu mukino w’iteramakofe muri Namibia yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwe mu bakozi bita ku bitabiriye imikino olempike irimo kubera muri Brasil mu mujyi wa Rio De Janeiro.

Jonas Junias w’imyaka 22 y’amavuko waje ahagarariye igihugu cye cya Namibia, yafunzwe na Polisi yo muri Brasil nyuma yo gukekwaho ko yafashe ku ngufu umwe mu bakozi bashinzwe gukora isuku muri ako gace imikino iberamo.
Umuyobozi ushinzwe gushyira mu bikorwa imikino Olempike Mario Andrada, yemeje ayo makuru ko Jonas yatawe muri yombi mu mpera z’icyumwera gishize.
Jonas atawe muri yombi nyuma y’umunya Marocco Hassan Saada w’imyaka 22 nawe watawe muri yombi kuwa gatanu w’icyumweru gishize akekwaho gushaka gufata ku ngufu undi mugore wakoraga isuku mu cyumba cy’abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku maguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa uyu musore we yabiteye utwatsi avuga ko arengana bituma Polisi ya Rio De Janeiro ifata ikemezo cyo kuba imufunze iminsi 15 ngo hakorwe iperereza ku buryo bwimbitse.
Ibi bikaba byaranatumye arata umukino wari kumuhuza n’umukinnyi wo muri Turkey bari bahanganye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


