Ubwo irushanwa ry’Ubutwari rigamije guha icyubahiro intwari z’u Rwanda mu mupira w’amaguru ryapfundikiraga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashimiye APR FC yaritwaye , anenga imyitwarire ya Mukura VS ndetse na Rayon Sports kuba yararyivanyemo.
Ambasaderi Nduhungirehe usanzwe ari umukunzi wa Mukura VS), ashingiye ku kuba iri rushanwa riha icyubahiro intwari zitangiye igihugu, yumva ko Rayon Sports itagombaga kwanga kwitabira iri rushanwa. Hari ababyumva kimwe na we, abandi bakemeza ko ari irushanwa nk’ayandi mu mupira w’amaguru. Yagize ati: “Ndashimira APR FC yegukanye irushanwa ry’Ubutwari. Ibitekerezo byanjye ni bibiri: Kwitwara nabi kwa Mukura VS ndetse no kwivana mu irushanwa ryo guha icyubahiro intwari kwa Rayon Sports ntashyigikiye. FERWAFA ntabwo ikwiye kubyemera.” Rayon Sports yatangaje ko itazitabira iri rushanwa ribura umunsi umwe ngo ritangire, isimbuzwa Kiyovu Sports yabisabwe n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Iyi kipe igaragara mu birango by’ubururu n’umweru yavuze ko yasabye FERWAFA ko yakwemerera amakipe azitabira iri rushanwa gukinisha n’abakinnyi badafite ibyangombwa bibemerera gukina muri shampiyona, na yo irabyanga, Rayon Sports yikura mu irushanwa ityo. Kuva yafata uyu mwanzuro, Rayon Sports yakomeje kunengwa n’abatari bake gusa hari n’uruhande rwayishyigikiye rwiganjemo abaunzi bayo bafata irushanwa nk’ayandi. Abayinenze bemeza ko irushanwa ry’Ubutwari rirenze kuba irushanwa, bityo nta mpamvu yari gutuma Rayon yivanamo. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane: APR FC, Mukura Victory Sports, Police FC na Kiyovu Sports. Byari biteganyijwe ko ryitabirwa n’amakipe ane yaje imbere muri shampiyona ya 2018/2019. Ryegukanwe na APR FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0, ku manota 7 n’ibitego 3 yari izigamye. Police FC yakurikiyeho, Kiyovu iba iya gatatu, Mukura VS iba iya nyuma. Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka ni umunsi u Rwanda n’Abanyarwanda bizihizaho ‘Umunsi w’Intwari’. Imikino itandukanye irategurwa kugira ngo zishimirwe uruhare zagize mu ishusho igihugu gifite uyu munsi n’ubwo zimwe nk’Imanzi ziba zitakiriho.

6 Responses
Olivier Nduhungirehe yanenze Rayon Sports yivanye mu irushanwa ry’Ubutwari
Nyakubahwa Ambassador, kwikura mw’irushanwa ni ikintu bisanzwe. None se ko u Rwanda rwivanye muri CECAFA izabera Uganda? Byo byaragushimishije?

Ntakidasanzwe Rayon Sport yakoze,cyane ko banze kumva impamvu zayo yatanze none se ko uyu muyobozi yanenze Mukura yatsinzwe ?None RAYON itari ifite abakinnyi niyo bashakaga ko ijya mukibuga,abakinnyi se ko byari bimaze kugaragara ko basinyiye Rayon kuki abo bashinzwe amarushanwa batemeye ko bakina,kandi n’ubushize bararetse bagakina,njye mbona barababajwe nuko stade yabaga yambaye ubusa nicyo cyabashenguye.