ONU:FARDC ku isonga mu gufata abagore ku ngufu,RDF irabyamagana

Sangiza iyi nkuru

Bari mu butumwa bw’amahoro ariko isura basize yatumye izi ngabo za ONU zitongera kugirirwa icyizere. Ibyaha 69 byo gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibyo biregwa abasirikare ba ONU bari mu butumwa bw’amahoro umwaka ushize. Ibi bikaza bisanga ibindi 52 byakozwe mu 2014. Raporo yakozwe na ONU ikaba yashyize ku rutonde ibihugu uko bikurikirana mu guhohotera no gufata ku ngufu abagore. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig General Joseph Nzabamwita arabihakana
Muri rusange ONU yagerageje guhisha ibi byaha ariko kuri ubu ibyari ibanga byagiye ku karubanda nyuma y’aho ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bitahuriye iyi raporo.
Iyi raporo y’ibanga ivuga ko ibihugu 21 aribyo byakozweho iperereza kuri ibi byaha maze Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) iza ku isonga. Iki gihugu kivugwaho ko umwaka ushize abasilikare bacyo 6 bari mu butumwa bw’amahoro batahuweho ibyaha byo gufata ku ngufu.

Bwiza .com
Ingabo za FARDC muri ONU zisuhuza abana i Nyunzu , Katanga ku itariki ya 18 Gicurasi 2015

Nyuma ya RDC hakurikiraho Maroc ku mwanya wa gatatu hakaza Afurika y’Epfo, ku mwanya wa kane haza Cameroun, ku mwanya wa gatanu hakaza Congo Brazzavile.
Nyuma ya Congo Brazzaville haza u Rwanda hagaheruka Tanzaniya. Iyi raporo ya ONU ibara ibyaha 69 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakozwe mu mwaka wa 2015ariko mu babikoze nta n’umwe urabihanirwa by’intangarugero nk’uko RFI ibivuga.
Kuri ibi byaha byakozwe 17 muri byo byatangiwe ibihano AFP ivuga byoroheje ugereranije n’ibyaha byakozwe mu maso ya ONU. Abahanwe bakatiwe igifungo cy’amezi atandatu cyangwa ibihano by’akazi no koherezwa mu pansiyo igitaraganya.
Iyi raporo isaba ONU gukora ipererereza ritarenze amezi atandatu kuri ibi bibazo. Iri perereza rikazibanda bihugu birebwa n’iki kibazo nyuma yo gutumizwa kwabyo nabyo bigatanga abasirikare babyo bakekwa bagapimwa ADN.
Ku ruhande rwayo, ONU ivuga ko yatangiye gushyiraho itsinda ryo gukurikirana abasirikare bari mu bikorwa byo kugarura amahoro bakekwaho ibi byaha bakagaragaza ibimenyetso simusiga by’ibi byaha.
Bwiza.com yashatse kuvugana n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita ku birebana n’u Rwanda ntiyabasha kwitaba telefoni. Bwiza.com yamwohereje ubutumwa bugufi kuri telefoni buvuga kuri iyi raporo maze asubiza ubu butumwa nawe akoresheje ubundi buvuga ko ibivugwa ku ngabo z’u Rwanda ari ukwibeshya, kubeshyera ONU ndetse na RDF.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *