Operasiyo idasanzwe yayobowe na Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama usigaye ashinzwe ubukangurambaga mu mutwe wa AFC/M23, yafatiwemo umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo na ho undi murwanyi mukuru wayo yishyikiriza ubutegetsi bwa AFC/M23 ku bushake.
Ni operasiyo yabereye mu gace ka Nyabanira, muri Groupement ya Binza, Teritwari ya Rutshuru.
Muri iyi Operasiyo, Colonel Kazarama n’itsinda yari ayoboye bafashe Ngabo Jean de Dieu unazwi ku mazina ya Kadogo Murindahami Jean de Dieu, uyu akaba yariyitaga Colonel mu mitwe wa Wazalendo.
Uretse ifatwa rye, iyi operasiyo yanatumye Capitaine witwa Shukuru yishyikiriza ubuyobozi AFC/M23 ku bushake, mu gihe ingabo z’uyu mutwe zanafashe intwaro zitandukanye zari mu maboko y’abo barwanyi. Ni imbunda z’amoko atandukanye zibarirwa mu icumi.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 avuga ko imbunda zafashwe zirimo inini yo mu bwoko bwa PKM, ibisasu bibiri bya RPG ndetse n’imbunda zirindwi zo mu bwoko bwa SMG (Sub-Machine Gun).
Ku wa Kane tariki ya 4 Kamena ni bwo Col. Kazarama yashyikirije bariya barwanyi ubuyobozi bwa Teritwari ya Rutshuru, aho bakiriwe n’umuyobozi w’iyo teritwari, Ephrem Kabasha.
Kabasha yashimye ibikorwa by’ingabo za M23 (ARC), l avuga ko ifatwa rya Ngabo Jean de Dieu Muzaledo ndetse no kwishyikiriza kwa Capitaine Shukuru ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kugarura umutekano muri Binza no mu bice biyikikije.
Yagize ati: “Turashimira ingabo zacu ku kazi keza zakoze. Buhoro buhoro tuzagenzura neza ikibazo cy’umutekano muri Groupement ya Binza kandi amahoro agaruke burundu ku nyungu z’abaturage bose.”
Uyu muyobozi yahamagariye abandi barwanyi ba Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro ikigaragara muri Rutshuru gushyira hasi intwaro, bakinjira mu nzira y’amahoro no gufatanya n’ubuyobozi mu kubaka umutekano n’iterambere by’akarere.
Iyi operasiyo yabaye mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyira imbaraga mu guca intege imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice igenzura, mu rwego rwo gushimangira umutekano no korohereza abaturage gusubira mu bikorwa byabo bya buri munsi.


