Operation Springbok yatangirijwe kurinda Goma na Sake igitero cyose cya M23 – MONUSCO

Sangiza iyi nkuru

“Operation Springbok yatangirijwe kurinda Goma na Sake igitero icyo ari cyo cyose cya M23 ni igikorwa cyo kurinda. Intego y’iki gikorwa ni ugutsinda igitero icyo ari cyo cyose mu gace kagomba kurindwa, ” uyu ni Major Hassan Kheira wo mu biro by’umuvugizi wa MONUSCO mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri uyu wa Kabiri ushize.

Yavuze cyane cyane ku bijyanye n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ariko anavuga ku bikorwa by’ingabo za MONUSCO muri iki cyumweru.

Mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Congo, ngo Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakomeje Operation Springbok, mu nkengero z’umujyi wa Goma n’umujyi wa Sake, aho zifite ingabo zigomba kurinda iyi mijyi, ariko kandi zigakora amarondo muri Ituri.

Major Hassan yavuze ko Ingabo za MONUSCO zoherejwe ahantu h’ingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse no muri Kivu y’Amajyepfo kugirango zihangane n’uwagerageza wese kugaba ibitero mu bice ziyemeje kurinda.

Ati ” MONUSCO yarunze imbaraga zayo z’umuriro werekeza aho M23 itera imbere igana kandi twiyemeje kurinda ahantu ha kabiri hatuwe cyane mu gihugu n’abantu bavanwe mu byabo bahungiye mu nkengero bahunga M23,”

Uyu musirikare ku kijyanye n’imikoranire n’Ingabo za EAC, yavuze ko manda yabo ibemerera gusa gufasha Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *