Opinion: Igihe kirageze ngo u Rwanda rumurikire Isi, abiyita abahanuzi bamware

Sangiza iyi nkuru

Hashize imyaka myinshi numva abayita abahanuzi bahanurira abayobozi b’ u Rwanda n’ igihugu ibyago bikubiyemo intambara, amatage n’ icuraburindi, nsanga rero igihe kigeze kugira ngo ibyo binyoma bibure intebe, ibinyoma bibure intebe , abangaga u Rwanda n’abiyitaga abahanuzi b’ibibi bamware.

Mpereye ku mateka nyabami y’ u Rwanda rwa Gihanga Ngomijana nigishijwe ko abanyarwnda bari bamwe babanye neza,bemera Imana imwe rukumbi ariko ngo ibyo byose byaje kuyoyoka kuva k’ umwaduko w’ abazungu,

Ku bw’ inyungu zo gutatanya abanyarwanda bagamije kubategeka n’ inka abazungu ibintu babateyemo imbuto y’ umwiryane rishingiye ku ivanguramoko maze ibyar’ ubumwe bihinduka amatage.

Muri 1959, abanyarwanda bahunze igihugu cyabo bahunze abandi banyarwanda bari bashyigikiwe n’ umwera.

Ngendeye kubyo nabwirwaga n’ abakuru byerekeye uburyo bubabaje cyane bwatumye duhunga igihugu ndetse n’ ukuntu hari abandi bavandimwe bagisigayemo ababangamiwe n’ amatwara mabi ya politiki maze kumva ko urugamba rwo muri 1990 rutangiye byambereye ikimenyetso gikomeye cyemeza ko hari impinduka nziza ndetse ko n’ u Rwanda ruzamurika.

45269847551 70d796d6a4 k
Umukuru w’Igihugu ashimira Minisitiri Louise Mushikiwabo

Igitangaza nyarwanda (le miracle rwandais) nyuma ya 1994

Iri jambo igitangaza cy’ igihugu runaka ryakoresheje bwa mbere nyuma y’ intambara ya 2 y’ Isi ubwo Abadage bakoresheje imbaraga zidasanzwe mu kongera kubaka igihugu cyabo byitwa (Le Miracle Allemend), nyuma yaho gisenywa bikomeye n’ ibihugu bya Amerika, U Bufaransa, U Bwongereza ndetse n’ U Burusiya.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”5″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Kongera kugarura isura y’ U Rwanda byatwaye imbaraga nyinshi n’ ubushake bwiza ku ruhande rw’ abayobozi ndetse n’ abaturage muri rusange kugira ngo igihugu cyongere kigarure isura kuko na Loni yigeze gutekereza ko cyakurwa ku rutonde rw’ ibindi bihugu.

Kuba U Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu rwego mpuzamahanga bakaza kurwigiraho byinshi ntibikuraho ko rufite ibibazo ariko na none rufite n’ Imana.

Iyo Mana y’ u Rwanda yirirwa ahandi ikarutahamo niyo yahisemo abazaruyobora ndetse bakazanamurikira Isi yose.

44242071445 40522d977e z
Abanyarwanda batanga ibitekerezo byubaka hirya no hino ku isi

Ikimwaro cyari ku Rwanda cyahindutse  ishema

Nibwo bwa mbere mu mateka y’ Isi , u Rwanda rugira abayobozi barwo bagira umwanya ukomeye, aho nyuma ya Jenoside umunyarwanda Donald Kaberuka, yayoboye BAD, nabandi benshi bagaragaye mu nzego n’imishinga itandukanye ku isi.

Kuri ubu perezida Paul Kagame, ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Louise Mushikiwabo ayoboye Umuryango Mpuzamahanga w’ Ibihugu bivuga Ururimi rw’ Igifaransa(OIF). Abavugaga nabi u Rwanda banarugambanira, kwitambika mu matora no mushinga y’ u Rwanda ubu bari mu kimwaro.

Iyi myanya aba bombi bafite yatumye u Rwanda rufite abaturage miliyoni 13 gusa rurashaho kubahwa ndetse rugira imbaraga mu rwego rwa Afurika ndetse n’ amahanga.

Iki cyubahiro cyagaragaye ubwo Perezida Kagame yishimiraga intsinzi ya Mushikiwabo ubwo yatumirwaga na Radio Mpuzamahanga y’ u Bufaransa(RFI) ndetse na Televiziyo France 24, mu bisubizo yatanze byuzuye ubwenge n’ubushishozi.

Muri iki kiganiro abajijwe niba yatunguwe no gutorwa kwa Louise Mushikiwabo kuri uyu mwanya, Kagame yagize ati” Kuri njyewe, Nta gitangaza kirimo! kuko mu Rwanda kuri ubu tumenyereye kubona ibintu bidashoboka bibaho cyangwa no kubona ibyo bandi badatekerezaga bibaho ibyo ni igice cy’ amateka yacu”.

Iyo ngerageje gusesengura imikorere , icyerekezo , imigambi, n’ ibyifuzo bya Perezida Paul Kagame ku Rwanda by’ umwihariko ndetse na Afurika muri rusange hari amanota runaka namugenera%.

Mu biganiro agirana n’ itangazamakuru mpuzamhanga igihe cyose agerageza kwerekana ubwenge budasanzwe kandi nzi neza ko butangwa n’ Imana kugira ngo bumurikire nyirabwo n’ abandi!

Mu bumenyi bw’ abantu biragoye kumva uburyo u Rwanda rwayobora Isi ariko ku bwenge bw’ Imana uwa mbere ashobora kuba uwa nyuma ndetse uwa nyuma akaba uwa mbere.

Nizera ko mu myaka myinshi iri imbere yacu mu gihe ntazi ko umwana w’ umunyarwanda uzubahiriza indangagaciro z’ umuco gakondo azaba indorerwamo ndetse n’ umusemburo w’ ikwirakwiza ry’ ubwenge ku bantu babwifuza.

43453827360 6809e742ae z
Louise Mushikiwabo

Umusomyi wa Bwiza.com-Huye

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *