Nyuma yuko umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Agnes Gerald wiyitaga Masogange yitabiye imana, Irene Oprah Uwoya ntatuje bitewe n’umuzimu wa Masogange uhora umutera.
Irene Oprah Uwoya umugore wa Dogo Janja yatangaje ko adatuje ahanini bitewe n’ikibazo afite kimukomereye cyo guterwa n’umuzimu wu wahoze ari inshuti ye magara ndetse babanaga mu nzu imwe Masogange uherutse kwitaba imana.
Tariki 20 Mata 2018 hasakaye inkuru y’incamugongo ko umunyamideli ukomeye muri Tanzaniya Masogange yitabye imana agashyingurwa ku ivuko mu gace ka Utengule muri Mbeya. nyuma yuru rupfu rwashenguye abatari bake Oprah we byabaye akarusho kuko magingo aya umuzimu wa Masogange ukimutera umunsi kumunsi nkuko abyitangariza.
Mu kiganiro Irene Uwoya yagiranye na millardayo yahishuye uburyo urupfu rw’uyu mukobwa rwa musigiye ibikomere kugeza ubwo aterwa n’umuzimu we.
Yagize ati “Njya kubona nkabona umuntu usa neza neza na Masogange aratambutse ibyo bituma nanirwa kubyakira, eeeh! Inshuru nyinshi mba mubona atambuka imbere yanjye…”
Urupfu rwa Masogange rwaje rutunguranye kuburyo abantu benshi magingo aya batri babyakira gusa Oprah we byamubereye imboagamizi zikomeye cyane ko babanaga munzu imwe n’umugabo we Janja kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kwimuka muri iyo nzu mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’urupfu rwa Masogange gusa ntacyo bayhinduye kuko umuzimu we akimutera no murugo rushya.









