Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya P-Diddy yagabweho igitero muri gereza ya MDC Brooklyn aho afungiye muri iki gihe.
Nk’uko byatangajwe n’inshuti ye Charlucci Finney, P-Diddy ngo yabyutse nijoro asanga imfungwa yamufatiye icyuma ku ijosi, hafi yo kumuhitana.
Finney yabwiye Daily Mail ko atazi niba abashinzwe umutekano aribo batabaye cyangwa niba P-Diddy ari we wabashije kwirwanaho, ariko yemeza ko byari ibintu biteye ubwoba cyane.
Amakuru yemejwe n’abandi bantu babwiye TMZ, bavuga ko icyo gitero cyari kigamije kumutera ubwoba. Finney yongeyeho ko gereza ari ahantu habi cyane ku bantu bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Umwunganizi we mu mategeko, Brian Steel, yemeje ko umuzamu yaje akaburizamo icyo gitero mbere y’uko habaho impanuka ikomeye.
P-Diddy ubu afunzwe imyaka ine n’amezi abiri nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri.
Hari amakuru avuga ko Donald Trump ashobora kumuha imbabazi, nubwo ibiro bya White House byabihakanye, ariko ikinyamakuru TMZ kivuga ko abatangaje ayo makuru bakomeje kuyemeza.
Umujyanama mu by’amagereza, Sam Mangel, yavuze ko gereza azimurirwamo izaba ifite umutekano urenze, ariko asaba ko P-Diddy yakomeza kuba maso kuko ibintu nk’ibi bigaragaza uburyo ubuzima bwo muri gereza bushobora kuba bushyira ubuzima mu kaga.


