Umunyamideri akaba n’umukinnyi wa cinema, Kim Porter wakundanye n’Umuraperi P.Diddy kuva mu 1994 kugeza mu 2007 ndetse bakabyarana abana batatu barimo impanga, yitabye Imana kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo afite imyaka 47 y’amavuko.
CNN ivuga ko Kim Porter yasanzwe mu rugo iwe yapfuye kuri uyu wa Kane mu gitondo nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gukora ibizamini byo kwa muganga muri Los Angeles, gusa nta makuru arambuye y’impamvu y’urupfu rwe yashyizwe ahagaragara.
Kim Porter yari yarabyaranye na P. Diddy abana batatu barimo impanga z’abakobwa, Jessie James na D’Lila bafite imyaka 11 ndetse n’umuhungu witwa Christian ufite imyaka 20.
Ibyamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitandukanye birimo Rihanna, 50Cent, Missy Elliot byababajwe bikomeye n’urupfu rwa Kim maze byifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumusezera.

Rihanna yagize ati: “ Twabuze uwa nyawe uyu munsi, umwiza imbere n’inyuma. Benshi bazakorwaho n’ibi, bamwe ndetse ntibazamenya n’impamvu ”.
Mu minsi mikeya ishize, Kim Porter yari aherutse kwandika kuri instagram ye ashimira P Diddy impano iruta izindi yamuhaye ari yo abana babyaranye.


