P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida ‘bafite abaturage birirwa basabiriza’ bagirira impuhwe Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko atiyumvisha buryo ki Abanyarwanda bagirirwa impuhwe n’abakuru b’ibihugu bifite abaturage birirwa basabiriza, abasaba guhindura imyumvire yo kumva ko bagomba kuremberwa.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu ijambo risoza inama y’igihugu y’umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center.

Mu ijambo rye yagarutse ku bayobozi batuzuza neza inshingano bahabwa, asaba ko abumva batabishoboye basezera bakabisa abashoboye.

Abayobozi kandi yabasabye kutagira imyumvire nk’iy’abo yakomojeho ku wa Kabiri, bavuga ko bifuza kubohora Abanyarwanda nyamara abaturage babo babayeho mu bibazo.

Ati: “Ni nka ba bandi navuze ejo. Hari abatekereza nk’abakiri mu bihe bya kera (middle stone age). Muri iki gihe kubona umuntu wabaswe n’ivangura, utekereza ku moko nk’akwiye gutwara politiki y’icyo igihugu gikwiye gukora n’ibyo abantu bakeneye kwikorera ni uburwayi. Maze tugatangira kuvuga, Abanyafurika, iki gihugu…”

Perezida Kagame yatangaje ko aba bantu bugarijwe n’ibibazo, bityo ko aho kugirira impuhwe Abanyarwanda bakabaye bateza imbere imibereho y’abaturage babo birirwa basabiriza.

Ati: “Ufite abaturage birirwa bambaye ubusa ku mihanda, birirwa basabiriza kuko nta biribwa bafite none uri aho uvuga ko ushaka kuza kwigisha u Rwanda icyo gukora no kuruhindura! Wabikorana iki? Ntacyo ufite.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko bihangayikishije kuba hari abantu barenze umwe barangwa n’izi mvugo, kandi ngo birashoboka ko harimo abavuga aya magambo kubera ruswa bahabwa.

Byari mbere yo kubakurira inzira ku murima ko “aho gutekereza guhindura ibiri mu Rwanda se kuki utahindura ibiri mu gihugu cyawe? Kubera iki wagira imyumvire yo kunenga? Icya mbere si byo, icya kabiri ntibyanagushobokera.”

Nta zina ry’uwo Perezida Paul Kagame yageneraga ubu butumwa yigeze atangaza.

Umukuru w’igihugu cyakora yabutanze nyuma y’iminsi itatu Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yeruye ko ari mu mugambi umwe na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa RDC ngo bakureho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bombi bashinja Perezida Paul Kagame guha ubufasha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’ibihugu byabo.

Ndayishimiye mu ijambo aheruka kuvugira i Kinshasa yavuze ko yifuza kubohora urubyiruko rw’u Rwanda avuga ko rwabaye “imfungwa mu karere”.

Ni Ndayishimiye wagiriye impuhwe urubyiruko rwo mu Rwanda, nyamara urwo mu gihugu cye rwugarijwe n’ibibazo birimo ubukene, ahanini bitewe n’ibura ry’akazi.

Raporo nyinshi kandi zishyira u Burundi mu myanya y’imbere mu bihugu bikennye ku Isi, ku buryo igice kinini cy’abaturage babwo bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *