Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafunguriye amarembo urubyiruko rwasoje itorero Indangamirwa rwifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama ni bwo Umukuru w’Igihugu yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, mu muhango wabereye mu kigo cy’igihugu cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.
Ni itorero ryatangiye ku wa 14 Nyakanga, rikaba ryari rimaze iminsi 43.
Intore zaryitabiriye ni 412, zirimo abahungu 235 ndetse n’abakobwa 177. Mu byo izi ntore zahawe harimo amasomo y’ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikare yabereye mu kigo cya gisirikare Mukamira.
Perezida Kagame ubwo yahaga impanuro abasoje ririya torero, yavuze ko abizi neza ko hari abagowe n’umusogongero w’amasomo ya gisirikare bahawe.
Yavuze ko “iyo bigitangira bishobora kuguhungabanya, ariko iyo umaze icyumweru uri mu cya kabiri utangira kubikunda, mu cya gatatu ubikunda kurushaho.”
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gusaba intore zibyifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.
Ati: “Bamwe muri mwe rero cyangwa mwese, nimushaka muzagaruke, mugaruke mujye mu mwuga wubaka urinda igihugu.”
Perezida Kagame yasobanuriye ruriya rubyiruko ko muri RDF nk’iyo wize ubuganga utaha ukabona akazi ko gukora ubuganga muri RDF.
Yavuze ko ari na ko bigenda iyo wize amasomo ya engineering kuko ushobora gukora umwuga ujyanye n’ibyo wize uwufatanya n’uwo kurinda igihugu, cyo kimwe no ku bize amategeko.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubushake ari bwo bwa mbere ku bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, bityo ko nta wukwiriye kuzinjiramo ku gahato.
Ati: “Ntuzaze muri RDF utabitekereje cyangwa utabishaka. Nta gahato, ahubwo ni ukubigukundisha umuntu agusobanurira icyo usangamo, ibyo ukora bitanyuranye n’ubundi n’ibyo ubuzima bwawe bukeneye cyangwa bwifuza.”
Perezida Kagame yasobanuriye Indangamirwa ko aho ubuzima bwo muri RDF butandukanira n’ubusanzwe ari uko mu ngabo z’u Rwanda imyitwarire mibi itajya yihanganirwa.
Yavuze kandi ko iyo uri muri RDF “ushobora guhamagarirwa kurinda igihugu isaha iyo ari yo yose.”
Ati: “Hari ushobora kuvuga ati ‘njyewe ibyo ngibyo byampamagara ngo njye kurinda igihugu ntabyo nshaka’. Rwose niba utabishaka wowe ntabwo nakugira inama yo kujya muri RDF, ariko niba bikurimo nta wundi ahubwo nifuza muri RDF urenze wowe.”


