Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangwa yashyize umuhungu we muri Guverinoma maze abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibabyakira neza.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Mnangagwa yagize umuhungu we David Kudakwashe, Minisitiri w’Imari Wungirije.
Ntabwo Mnangagwa yashyize muri Guverinoma umuhungu we gusa, kuko yanagize mwishywa we Tongai Mnangagwa, Minisitiri Wungirije w’Ubukerarugendo.
Ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga ariko bataviga rumwe na Leta bavugako ibyo uyu muperezida yakoze ari ugufata umwanzuro ushingiye kucyenewabo , gusa abakurikiranira hafi ibya Politiki bavuga ko aba yashyize ku buyobozi bari babikwiye kandi babishoboye.
Kugeza ubu ntacyo Mnangagwa arabivugaho cyangwa abo mu muryango we , cyo kimwe n’ishyaka ZUNU -PF riri ku butegetsi.


