Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 aravuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amwibutsa indi baruwa bamwandikiye muri Nyakanga uyu mwaka, basaba ibiganiro na Leta y’u Rwanda. Ayo mashyaka avugwa ni PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC yose atemewe mu Rwanda.
Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo, yagiranye na Ijwi rya Amerika, yasobanuye icyatumye bandikira perezida w’u Rwanda iyo baruwa.
Ati: “ Murabizi kiriya gihugu cy’u Rwanda gifite ibibazo bicyugarije ni byinshi cyane, twagerageza kubibwira leta iyobowe na perezida Kagame, ugasanga barashaka kubyima amatwi, ubwo rero byabaye ngombwa ko mu kwezi kwa karindwi, ku itariki mbese 20 z’ukwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka urunani P5 rumwandikira rugaragaza ibyo bibazo byose runasaba y’uko akwiriye gushyira mu gaciro, noneho abantu bakicara hamwe, abatavuga rumwe na leta ndetse n’iyo miryango idaharanira inyungu cyangwa itegamiye kuri leta bakaba bakwicara hamwe bakaganira kuri ibyo bibazo byugarije u Rwanda bakanabishakira n’umuti ukwiye .”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko bandikiye Perezida Kagame nka Perezida w’u Rwanda ndetse bakanamuha na kopi nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, babonye adasubije biba ngombwa ko bongera kumwibutsa mu yindi baruwa bohereje kuwa 13 Ugushyingo bibutsa bakaba bagitegereje igisubizo.
Abajijwe icyo bazakora mu gihe Leta y’u Rwanda yaba ikomeje kutabaha igisubizo, Gervais Condo, yavuze ko wenda ubutegetsi buzageraho bugashyira mu gaciro, avuga ko hari ibintu abantu batatekerezaga ko bishoboka nko kuba u Rwanda rwaricaranye n’u Bufaransa ngo Igifaransa kikagaruka.
Ibi iri huriro rirabisaba mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko idashobora kugirana imishyikirano n’abarigize barimo nka RNC ifata nk’umutwe w’iterabwoba rikaba ryaragiye rishinjwa kugira uruhare mu bitero bya grenades byigeze kwibasira umujyi wa Kigali mu myaka ishize.


