Akarere ka Nyagatare kasabwe ibisobanuro ku makosa agaragara muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta ya 2020-2021, aho abadepite bagaragaje ko aka karere kishyuye inshuro zirenze imwe rwiyemezamiro wari warahawe isoko rya miliyoni 11 z’mafaranga y’u Rwanda ryo kugemura inyongeramusaruro mu buhinzi .
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta (PAC) bagaragaje ko hari isoko Akarere ka Nyagatare kishyuye inyemezabwishyu inshuro ebyiri amafaranga abarizwa mu ma miliyoni.
Ni Rwiyemezamirimo wari wahawe isoko ryo kugemura inyongeramusaruro mu Karere ka Nyagatare aho umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yakoze igenzura agasanga yarishyuwe kabiri.
Mu kwisobanura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatere, Hategekimana Fred, yasobanuriye Abadepite bagize PAC impamvu yo kwishyura 2 uwo rwiyemezamirimo.
Yagize ati “Yohereje fagitire turi muri guma mu rugo ariko acisha kuri email nyuma irishyurwa ariko za zindi yacishije kuri email arongera azizana mu ntoki mu by’ukuri habamo ikosa ryo kongera kwishyurwa”.
Abadepite ariko ntibanyuzwe ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, banibaza kandi impamvu Akarere ka Nyagatare kakigenda biguruntege mu kugaruza aya mafaranga.

2 Responses
PAC yasabye Akarere ka Nyagatere gusobanura ukuntu kishyuye kabiri rwiyemezamirimo
Ese kuba facture imwe yaranyuze kuri email indi akayizana mu ntoki byari gutuma hose yishyurwa. Ibyo ntibisobanutse pe. Kereka niba kwishyurwa biri automatic ntagenzura aho harimo uburiganya.