Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Amakuru akomeje gucicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga ni avuga urupfu rwa Padiri Thomas Nahimana, uherutse gushyiraho guverinoma ayoboye mu buhungiro, ngo wapfuye azize impanuka y’imodoka kuwa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020.

Aya makuru ibinyamakuru nka Taarifa bivuga ko akwiriye gukemangwa cyane ko uwabitangaje yifashishije konti itariyo ya Twitter ya Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.

Iyi konti yagiraga iti ” Banyarwanda, dufite umubabaro mwinshi wo gutangaza ko umuyobozi wacu Padiri Nahimana yitabye Imana muri iki gitondo azize impanuka.”

BWIZA yateye akajisho kuri koti ya nyayo ya Twagiramungu, bigaragara ko aheruka kugira icyo atangaza yifashishije Twitter kuwa 14 Ukuboza 2020. Ikindi ni uko ubu butumwa butavuga aho iyi mpanuka yaba yarabereye n’icyayiteye.

Nahimana uvuga ko ari perezida wa Leta y’ u Rwanda ikorera mu buhungiro, yumvikana mu bitangazamakuru anenga ubutegetsi bw’ u Rwanda. Aho aba mu Bufaransa, hari abamuvugaho inkuru z’imyitwarire mibi.

Uyu kandi ntakibarwa nk’umupadiri muri Kiliziya gatolika. Kuri ubu haribazwa icyaba cyihishe inyuma yo gutangaza urupfu rw’uyu mugabo. Abari muri guverinoma aherutse gushyiraho ntibaragira icyo batangaza kuri ayo makuru.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    Mwaretse rwose, nineho Nyagasani yaba asigaye asubirizaho, kuko naba nshubijwe vuba cyane….

  2. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    Mwaretse rwose, nineho Nyagasani yaba asigaye asubirizaho, kuko naba nshubijwe vuba cyane….

  3. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    Nahimana nashaka apfe, nawe yirirwa yifuriza abandi gupfa cyangwa agatangaza ko bapfuye, urucira mukaso rugatwara nyoko. ntakundi, Goverinoma yo mu mahanga yewe iyoboye nyine abo bicanyi

    1. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
      Abo yabivugagah ntiwamenya ntiba babaga bapfuy, kuko batamurwanyaga

    2. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
      Abo yabivugagah ntiwamenya ntiba babaga bapfuy, kuko batamurwanyaga

    3. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
      Abo yabivugagah ntiwamenya ntiba babaga bapfuy, kuko batamurwanyaga

    4. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
      Abo yabivugagah ntiwamenya ntiba babaga bapfuy, kuko batamurwanyaga

  4. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    Nahimana nashaka apfe, nawe yirirwa yifuriza abandi gupfa cyangwa agatangaza ko bapfuye, urucira mukaso rugatwara nyoko. ntakundi, Goverinoma yo mu mahanga yewe iyoboye nyine abo bicanyi

  5. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    akebo kajya iwamugarura nawe yaramaze iminsi abika abapfuye nane nawe baramubitse das Nuko isi iteye!?!?

  6. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    akebo kajya iwamugarura nawe yaramaze iminsi abika abapfuye nane nawe baramubitse das Nuko isi iteye!?!?

  7. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    yaba yapfuye yaba ariho iibyo ni ibye gusa niba atapfuye niyumve nawe bamubike akiriho nk’uko abikorera abandi

  8. Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
    yaba yapfuye yaba ariho iibyo ni ibye gusa niba atapfuye niyumve nawe bamubike akiriho nk’uko abikorera abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *