Padiri Nahimana Thomas mu myiteguro yo kuza guhangana na Perezida Kagame ku mwanya wa Perezida

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Abanyarwanda biteguye kuzatora uzabahagarira muri 2017, Perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda , Padiri Thomas Nahimana amaze kwiyemeza ko azahangana na Perezida Paul Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu atahiwe.
Nahimana aravuga ko agiye gufatanya n’abaharanira ko impinduka nziza n’ uburenganzira nyabwo byagerwaho mu Rwanda.
Arasubiza ibibazo binyuranye, birimo :
— Kumenya niba koko afite abo bazafatanya imbere mu gihugu
— Kumenya niba yifitemo icyizere ku mutekano we n’abo bazafatanya
— Ese asanga imiterere y’amategeko n’imyifatire y’ubutegetsi muri iki gihe, bitazagira inzitizi kuri we na bagenzi be ?
— Ese afite amikoro yo gukora ibikorwa bya politiki birimo no gutegura amatora
— Hari n’abibaza niba ataraguzwe ngo aherekeze abafite ubutegetsi, bityo bigagare ko batari bonyine mu kibuga.
Padiri Thomas Nahimana yizeye imbaraga za bagenzi be bo muri opozisiyo
Padiri Thomas Nahimana, arashimangira ko nta mpamvu izamubuza, we na bagenzi be kujya mu Rwanda bitarenze Ugushyingo 2016. Avuga ko inzira y’amahoro, ukwishyira ukizana na demokarasi, biharanirwa, bikanasaba ubwitange budasanzwe. Iyo nzira, ngo nta Munyarwanda itareba.
Padiri Nahimana, asobanura ko we na bagenzi be, bazi neza inzira n’urugamba rubategereje. Yemeza ko niba abanyarwanda bashaka impinduka nziza, bagomba guharanira uburenganzira bwabo, bityo bagera ku butegetsi bagakosora ibyananiwe n’abari baburiho, ndetse bagakora n’ibindi byirengagijwe, nyamara byari bifitiye inyungu rusange abenegihugu.
Padiri Thomas Nahimana asanga urugamba rwa politiki ruzamuha intsinzi
Padiri Thomas Nahimana asobanura ko urugamba atari urw’amasasu gusa, ko ahubwo n’urugamba rwa politiki rukozwe mu nzira y’amahoro rugira uko rukorwa, ndetse rugatanga umusaruro iyo rukozwe mu bwitange.
Avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhitamo neza, bagakemura ibibazo bitanyuze mu ntambara, kuko ngo ntawuyitangira yizeye kuyitsinda, nta n’uyitangira yizeye neza ko atayigwamo.
Aha aboneraho akibutsa abasirikare, abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano ko na bo bategerejweho kubungabunga ituze kuri buri munyarwanda, no kwirinda ko hari uwahutazwa.
Padiri Thomas Nahimana waciwe na Kiliziya Gatolika ubwo yari mu padiri muri Diyoseze ya Cyangugu, ni we Perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda kuva mu w’2013.
Ateganya ko akigera mu Rwanda azakoresha inama nkuru y’ishyaka (Congrès), y’abazaba bahagarariye inzego zose, by’umwihariko nibura buri karere kagize u Rwanda kakagira abagahagarariye batanu muri iyo nama nk’ uko tubikesha EJCM.
Urwo rwego nirwo ruzemeza ku buryo bushimangiwe nk’uko n’amategeko abisaba, gushinga imizi no kubaho guhamye ku iri shyaka mu Rwanda.
Nahimana Thomas, utuye mu Bufaransa unafite n’ikinyamakuru acishaho amakuru cyane cyane ayibasira Leta y’u Rwanda, ubwo yashingaga ishyaka rya politiki yise Ishema yavugaga ko ngo agamije gukura Abanyarwanda mu karengane bakorerwa na Leta y’u Rwanda.
Ubwo yavuganaga na BBC, Nahimana yatangaje ko yizeye ko afite abambari mu gihugu cy’u Rwanda barimo inshuti, abavandimwe n’imiryango kandi ko bafite ubushake bwo guhindura ibintu.
Abajijwe uburyo akuyemo ikanzu ya kiliziya akayoboka politiki, yasubije agira ati: “na Papa Umukuru wa Kiliziya Gatolika ni Umukuru w’igihugu”.
Nahimana yagiye avugwaho byinshi mu itangazamakuru birimo icyiswe amahano akomeye yo guhangana ,gutuka no kwandagaza Abasenyeri.Ibyo ngo akaba ari ibyaha bikomeye muri Kliziya Gatolika yamwambitse ikanzu akarahirira kuzayikorera ubuzima bwe bwose yamamaza inkuru nziza ya Yezu kiristu.
Ikindi kandi Nahimana yagiye avugwaho ni ukujya mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziba mu mahanga abangisha igihugu cyabo by’umwihariko ko yazitwazaga yaka inkunga amahanga agamije kwishyirira mu mufuka,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *