Padiri Nahimana Thomas yabaye maneko wa Faustin Twagiramungu

Sangiza iyi nkuru

Nahimana Thomas wahoze ari padiri muri Cyangugu mbere yo kujya i Burayi akanatangira kugaragaza ukutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, avuga ko mu matora yo muri 2003 yari maneko wa Twagiramungu wayatsinzwe.
Uyu mupadiri w’umunyapolitiki watangaje benshi nyuma yo kwiyambura ikanzu ya kiliziya agakurikira politiki, ntiyemera ko Twagiramungu yatsinzwe amatora yo muri 2003, mu gihe byemejwe na Komisiyo yari ibishinzwe ndetse na nyiri ubwite agahita ahunga.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu gihugu cy’Ubufaransa, yavuze ko yabaye indorerezi y’ibanga ya Twagiramungu mu matora ya 2003 mu rwego rwa Kiliziya gatolika.
Ati: “…, yari yatsinze amatora yo mu 2003. Nibyo rwose. Kandi narabikurikiranye bya hafi kuko icyo gihe nari nyoboye ikipe y’indorerezi mu rwego rwa Kiliziya Gatolika. Nzi neza uko byagenze. Twari dufite raporo y’uko byagenze mu gihugu cyose,…”.
Mu gihe uyu musore avuga ko mugenzi we Twagiramungu yatsinze amatora, byemejwe na komisiyo y’amatora ko Twagiramungu yatsinzwe n’amanota 3,65% ubwo yari yaje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga udafite ishyaka rimwamamaza, amaze gutsindwa yarongeye arahunga.
Yakomeje agira ati: “Njye mfata ko amatora yo muri 2003 ari ikizami cyari gihawe abaturage, kandi baragitsinze”, muri aya matora Perezida Kagame ni we wahundagajweho amajwi n’abaturage, kugeza n’ubu akiyoboye abaturage bakomeje gusaba Imana ngo abe akomeje kubabera umuyobozi mu gihe iterambere yabagejejeho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi ryirahirwa n’abatagira ingano .
Uyu musore wabaye umunyapolitiki yari azwi mu mwambaro wa kiliziya, aho aba mu Bufaransa yahashinze ishyaka rya politiki yise Ishema (Ishema party), iri shyaka rikaba rirwanya Leta y’u Rwanda ryifatanyije n’abandi banyapolitiki bayikinira mu mahanga.
Ubwo yaganiraga na BBC yabajijwe impamvu akina politiki kandi ari padiri, asubiza avuga ko na Papa nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ayikina.
Ati: “Na Papa Umukuru wa Kiliziya Gatolika ni Umukuru w’igihugu, ntibizambuza gukomeza kuba Padiri,…”.
Nahimana na Twagiramungu ni bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bitangarije ko barajwe ishinga no kuzaza kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu 2017, buri umwe akaba yahagararira ishyaka rye, bose bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu ubu bakaba baba i Burayi.

Nahimana-2
Thomas Nahimana

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *