Padiri Nahimana ushaka gushinga guverinoma mu buhungiro yanenze Brussels Airlines

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu Bufaransa kuva yahunga igihugu mu 2005 akaba amaze iminsi ashaka kuza mu Rwanda ngo azahatane mu matora y’umukuru w’igihugu ariko ntibimukundire ndetse akaba aherutse kubigerageza mu cyumweru gishize nabwo bikanga, kuri uyu wa gatatu ushize yanenze kompanyi y’indege ya Brussels Airlines ku kuba yaranze ko yinjira mu ndege yayo yagombaga kumuzana I Kigali ngo bigizwemo uruhare n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Padiri Thomas Nahimana, wagerageje kuza mu Rwanda bwa mbere mu Ugushyingo k’umwaka ushize ariko nabwo ntiyarenga I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa mbere ushize yari yapanze kurara I Kigali aturutse ku kibuga cy’indege cya Buruseli mu Bubiligi mu ndege SN 0471 aherekejwe n’umwe mu bagize ishyaka rye, Nadine Claire Kasinge. Avuga ko yifuzaga kuza akandikisha ishyaka kugirango azabone uko rizahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Ariko mu gihe yiteguraga kuririra indege I Buruseli mu ndege ya Brussels Airlines, amaze kurenga aho basuzumira abagiye kwinjira mu ndege hose, ngo ibaruwa iturutse mu buyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yaje ibuza kompanyi zose z’indege zijya I Kigali kuzazana Padiri Nahimana nk’uko yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru I Buruseli.

Padiri Nahimana yemeye ko koko yari afite passport ebyiri (2) , imwe y’u Rwanda yarangije igihe, ndetse n’indi y’u Bufaransa ifite visa y’ubukerarugendo yo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Nahimana rero we yavuze ko kubuzwa kwinjira mu Rwanda ari amabwirizwa yatanzwe na guverinoma y’u Rwanda ndetse na perezida Kagame ubwe nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa La Libre.be ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo yatangaje ibi, Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’u Rwanda byasobanuye ko Nahimana ahawe ikaze mu gihugu ariko ko agomba guca mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri ibi biro, Yves Butera, ryavugaga ko Padiri Nahimana yatse visa yo kuza mu Rwanda nk’Umufaransa kuko passport ye y’inyarwanda yarengeje igihe, anibutsa ko n’ubushize agerageza kuza mu Rwanda nabwo yari yatse visa ya ba mukerarugendo.

Yongeyeho ko kugeza ubu Nahimana agomba kumenyesha Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko afite ubwenegihugu bubiri, nk’uko biteganywa n’Itegeko.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku rundi ruhande, perezida Kagame Padiri Nahimana ashinja kugira uruhare mu gutuma atinjira mu Rwanda, ubushize nawe yatangaje ko atumva impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda aho yatangaje ko adasobanukiwe impamvu yangiwe kwinjira mu Rwanda, kuko n’iyo umuntu yaba ashakishwa n’ubutabera, bakwiye kumureka akinjira mu gihugu hanyuma agakurikiranwa.

Padiri Nahimana ariko yakomeje kugaragaza gushaka kuyobora u Rwanda ndetse ntiyatinya gutangaza ko afashijijwe n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera hanze bagiye gushinga indi guverinoma mu buhungiro izahangana n’iy’i Kigali irangajwe imbere n’ishyaka RPF.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *