Padiri Nahimana Thomas, ubu ufatwa nk’umunyapolitiki ndetse unashishikajwe cyane no kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2017, yagize icyo akebura ku barwanya Leta y’u Rwanda, abasaba no kugira akanya ko gushima ibyo yakoze byiza.
Aganira n’ Ijwi rya Amerika, Nahimana Thomas yavuze ko n’ubwo ari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse ritanemewe mu gihugu, hari ibyo Leta iriho yagezeho nawe yashima nk’Umunyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Wenda ndi muri opozisiyo ariko hari ibyo Leta yubaka by’abanyarwanda, navuga nka infrastructure, iyo bubatse imihanda n’inyubako bidufitiye akamaro, nk’iriya convention center, bakagura indege nkiriya ejobundi twabonye. Ahubwo wabona ejobundi ari njye uyigiyemo ntashye, nkiriya ndege nziza baguze, n’ubwo ntazi ko wenda byaguzwe ku madeni ashobora kuzaremerera Abanyarwanda ariko ni ibikorwa byiza bifitiye inyungu Abanyarwanda”.
Nahimana Thomas, uvuga ko n’ubwo arwanya Leta y’u Rwanda ariko hari ibyo yakoze ashima, anasaba abandi bavuga ko bayirwanya [Leta y’u Rwanda] kuva ku ijambo rimwe bahoza mu kanwa ryo guhora banenga, ahubwo ko hari ibigaragara byo gushimwa.
Ati: “Ibyo rero tugomba no kujya tubyemera tukanabishima, ahubwo dukwiriye kureba niba koko ibyo bikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro, ariko bene ibyo bikorwa byiza bikorwa na Leta nabyo bigomba gushimwa.
Akomeza agira ati: “Kuko hari ingeso twaguyemo, yuko Leta igiyeho ijya gusebya ababanje, ibyo nabyo nibyo bituma tutagira amateka mu Rwanda, nk’ibi bihugu by’i Burayi twabayemo, leta ijyaho igakomeza gushimangira ibyiza by’iyayibanjirije, ni nayo mpamvu numva natwe rero n’ubwo twaba turi muri opozisiyo twava muri uwo murongo wo kugaya ibintu byose no gusebanya no guharabikana, tugashima ibyiza birimo gukorwa ibigoramye bituma Abanyarwanda batiyunga, bituma Abanyarwanda badatera imbere bikaba aribyo bikosorwa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nahimana Thomas uherutse kuza mu Rwanda agahera muri Kenya, ubu arashima ijambo ryavuzwe na Perezida Kagame, aho yavuze ko atiyumvisha uburyo uyu Nahimana yimwe Viza yo kuza mu Rwanda, none ubu akaba yiteguye kuzaza ku itariki ya 23 Mutarama 2017 n’ikipe bari kumwe.
Nahimana arashima ibikorwa remezo leta y’u Rwanda ikomeza gukora bifitiye Abanyarwanda akamaro, akaba yagarutse ku nyubako ya Kigali Convention Center, iyi nyubako na Twagiramungu Faustin yayikomojeho ko ari igitego u Rwanda rwatsinze.
Abanje kwifuriza umwaka mushya Abanyarwanda bose, Twagiramungu nk’umwe mu banyapolitiki bazwi kandi barwanya leta y’u Rwanda, nawe yagize ati: “Iki ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda”. Iyi nyubako yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko bigaragara ko aba banyapolitiki bitwa ko barwanya leta y’u Rwanda barimo kugenda babona ko hari ibyiza Leta iriho igeza ku Banyarwanda byo gushimwa nabo ubwabo bakanabishima, hari abagifite ingeso yo guharabika ibyo iba yagejeje ku Banyarwanda kandi mu by’ukuri bifite inyungu zigaragarira amaso ya buri we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


