Padiri Nahimana Thomas wiyita perezida wa guverinoma ikorera mu buhungiro (GREX), yagaragaye mu mashusho yemeza ko yahuye na perezida wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo bakagirana ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri ayo mashusho yashyizwe kuri sheni ya youtube y’uyu mupadiri ku wa 03 Ukwakira 2023, Padiri Nahimana yagaragaye ari kuvuga ko mu minsi ishize yagiye muri Congo nyuma y’uko yari yarasabye perezida w’icyo gihugu umwanya ngo bagirane ibiganiro nawe akawumwemerera.
Ati “Mu minsi ishize nandikiye perezida wa DRC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, nka perezida wa GREX musabako yanyakira tukaganira, ndategereza ngezaho mbona ubutumwa bumuturutseho avuga ati ubutumwa bwawe bwangezeho, ndifuza kukwakira, ampa gahunda, noneho rero iyo gahunda niyo nari naragiyemo, ngize amahirwe koko mbona biratunganye aranyakira turaganira, mu by’ukuri byarabaye kandi byaranshimishije cyane.”
Padiri Nahimana kuri ubu uba mu Bufaransa usanzwe ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko we na Félix Tshisekedi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’umutekano w’aka karere ndetse n’ibijyanye no gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bombi bashinja kuba nyirabayaza w’uwo mutekano muke.
Ati “Nk’umukuru w’igihugu nyine, twaganiriye ku bibazo by’umutekano muri kariya karere, ambwira muri make ibyo muri Congo uko bimeze ariko cyane cyane icyari kimushishikaje ni u Rwanda, ni ukuganira ku Rwanda. Ikintu cyantangaje ni ukuntu nasanze azi u Rwanda, nasanze azi ibibazo byacu nka kwa kundi akunda kuvuga mu biganiro ati ikibazo si abanyarwanda ikibazo ni perezida wabo Paul Kagame, yabinsubiriyemo amaso ku yandi. Anyereka ko azi akarengane n’urugomo abanyarwanda babayemo, arabizi .”
Akomeza agira ati “Navuga nti mwihangane, mwihangane gatoya mu minsi iri imbere ibyo twaganiriye, nyine ibyo twumvikanyeho bizagaragara. Icyo yifuza ni uko muri kariya karere abantu bafatanya mu kubaka ayo mahoro, ubutegeti bwo mu Rwanda buteza umutekano muke nk’uko yagiye anabivuga (Tshisekedi) mu biganiro no muri diplomasi no muri LONI, ubwo butegetsi bukava mu nzira.”
Nahimana yemeje ko ibiganiro bye na perezida Tshisekedi ngo byatinze cyane ku kumenya icyo we n’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari gukora mu mugambi wo kubuhirika ati “Aho twatinze cyane, yari akeneye kumenya aho tugeze mu kubaka ingufu za Oposition zafasha mu guhindura buriya butegetsi (bw’u Rwanda). Aho ngaho rwose ntabwo yanyoroheye, ambaza byose n’ukuntu turi kubyubaka, ni cyo cyari ikiganiro urebye.”
Nahimana yashimangiye ko Tshisekedi yamuhaye igihe gihagije ndetse akamutega amatwi ku buryo ibiganiro byaba bombi ngo byarangiye Nahimana abona ko Tshisekedi ari umuntu wo kwizerwa.
Ibiganiro by’aba bombi bibaye mu gihe umwuka utari mwiza ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na DRC irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Si ubwa mbere kandi perezida Tshisekedi yumvikanye mu biganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kuko yanagaragaye mu mashusho ari kumwe na Eugène-Richard Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ariko kuri ubu akaba abarizwa muri RNC aho akunda kugaragara mu bikorwa bya Diplomasi by’uyu mutwe.
Tshisekedi akomeje guhitamo izi nzira zo kwiyegereza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe inzira rukumbi ahabwa n’amahanga nk’umuti w’ikibazo cy’umutekano mu cye mu burasirazuba bw’igihugu cye ari ukuyoboka inzira y’ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa m23 kuri ubu ugaragaza imbaraga nyinshi ku rugamba uhanganyemo na FARDC.



2 Responses
Padiri Nahimana yahuriye na Tshisekedi mu biganiro byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
UmuFilozofe w’umunyarwanda yaravuze ati;mbwira inshuti zawe ndakubwira uwo uri we,amateka y’aba Parmehutu uko batangiye-bagakomeza-bagasoza politike yabo Si natekerezaga ko har’uwabigiraho.gusa iherezo ryabo rizaba rimwe
Padiri Nahimana yahuriye na Tshisekedi mu biganiro byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
wee kosora ntago ari ubutegetsi bw’ikigali