Mu Gitambo cya misa cyatuwe na Padiri Ubald Rugirangoga muri paruwasi ya Rwamagana, ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, yavuze ko ahora yibaza impamvu abakirisitu bakoze jenoside yakorewe Abatutsi kandi barigishwaga ivanjiri.
Padiri Ubard yashimiye abantu bane basoje urugendo rw’ubwiyunge bari bamazemo amezi 6 biga inyigisho zari zigamije kubigisha gusaba imbabazi no kubabarira ariko anagaya bamwe mu bakoze jenoside batitabiriye urwo rugendo.
Yagize ati “Imana ishimwe aba bane babaye impamvu y’umugisha, ubu nibura babaye isooko y’umugisha mwari kuzizihiza yubile mu kinyoma ,icyo nifuza ni uko buri wese yakoresha urufunguzo rwe mu gufungurira mugenzi, dukwiye kwibaza niba Abatutsi bishwe barishwe n’abantu bane gusa, mwari kuzizihiza yubile mu muvumo ariko aba bake babashije gutera intambwe y’ubwiyunge bababere urugero nibura muzagere muri yubile hari abandi batangiye inzira yo gusaba imbabazi n’ubwiyunge kandi mumenye ko bijyana no kugira impuhwe ndetse n’umutima w’urukundo”.
Padiri Ubald yakomeje avuga ko ahora yibaza impamvu abakirisitu bakoze jenoside kandi barigishwaga ivanjiri batozwa ubumwe n’urukundo.
Yagize ati “Njya nibaza impamvu abakirisitu babatijwe bagakomezwa bijanditse muri jenoside bakica bagenzi babo, bakica abaturanyi nkibaza niba abigishaga ivanjiri twarayigishije nabi cyangwa ahubwo abanyarwanda nkibaza niba batumva. none se ntimuzi ibitero uko byari bimeze, murimo kubeshya Yezu, muzagere muri Yubile mwarisuzumye neza musabe imbabazi mutazizihiza yubile mu kinyoma”.
Kabirigi Thomas  wagize uruhare muri jenoside yavuze ko gusaba imbabazi umuturanyi warokotse jenoside byamuruhuye umutima ndetse ko babana ntawishisha mugenzi. Yagize ati “Ndi umwe mu bantu bagize uruhare muri jenoside, maze kwigishwa n’abagabuzi b’amahoro ya kirisitu nagiye gushaka abo nahemukiye mbasaba imbabazi ,nagirango nsabe imbabazi n’abandi nahemukiye bose nkanazisaba n’abanyarwanda bose, kandi ndashimira Dativa wemeye ko twiyunga ubu tubanye neza ntawishisha mugenzi”.
Mukarurinda Dative yemeza ko kwiyunga na Kabirigi byatumye agira umutekano mu mutima kandi batariyunga yarahoraga amufitiye ubwoba. Agasaba n’abandi gutera iyi ntambwe bagasaba imbabazi.
Paruwasi Gaturika ya Rwamagana izizihiza yubile y’imyaka 100 kuw a 21 Nzeri 2019.

Â
Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


