Padiri wari umukiriya w’imena wa hoteli yapfiriye ku ndaya

Sangiza iyi nkuru

Padiri Joseph Kariuki wari umukiriya w’imena wa hoteli Monalisa yo muri Kenya, yapfiriye ku ndaya ye ubwo bari mu cyumba yari yakodesheje.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Gatanga, Laurence Njeru, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibivuga, yatangaje uyu mupadiri wayoboraga Paruwasi ya Ruai yapfuye mu gitondo cyo ku wa 8 Nyakanga 2023 nyuma yo gutakaza ubwenge.

Njeru yagize ati: “Umukobwa wakundanaga na we yavuze ko ari mugenzi we kuri Paruwasi ya Ruai. Yabwiye ubuyobozi [bwa hoteli] ko inshuti ye yataye ubwenge. Yashakaga ubufasha bwihuse bwo kumujyana ku bitaro.”

Ubuyobozi bwa hoteli bwahamagaye imodoka itwara abarwayi, Padiri Kariuki wari wambaye ubusa abanza kwambikwa, ajyanwa ku bitaro ariko abaganga bagaragaje ko yagezeyo yapfuye nk’uko Njeru yakomeje abisobanura.

Umwe mu bakozi bo muri iyi hoteli yatangaje ko uyu musaseridoti yari amaze imyaka ibiri ari umukiriya wabo. Ati: “Yari amaze imyaka 2 ari umukiriya wacu kandi yari umuntu mwiza, ugira urukundo kandi yari yarasabye ko tumugirira ibanga. Twese twari tuzi uko tugomba kumufata, yanaduhaga amafaranga meza kubera ko yari afite umufuka ubyimbye. Twari tubizi ko ari Padiri ariko ntawe byarebaga.”

Padiri Kariuki yapfuye afite imyaka 43. Polisi yatangiye iperereza kugira ngo imenye niba hari andi makuru imenya ku rupfu rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *