Korea y’Epfo: Uwahoze ari “first lady” yoherejwe muri gereza

P01 251230 322

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwategetse ko uwahoze ari umudamu wa mbere mu gihugu, Kim Keon Hee, ahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa yatanzwe n’abayobozi b’Itorero Unification Church kugira ngo na we azabafashe mu rwego rwa politiki. Umucamanza Woo In-sung wo mu Rukiko rw’Ibanze […]

Yemeye gufungwa aho gusubiza Miliyoni 272 zayoberejwe kuri konti ye

markup 236078

Muri Nigeria, umugabo witwa Ojo Eghosa Kingsley, umukiriya wa First Bank, yisanze mu kibazo gikomeye cy’amategeko nyuma y’uko iyi banki iyobereje kuri konti ye amafaranga angana miliyari 1.5 Aho kumenyesha banki cyangwa gusubiza ayo mafaranga, Kingsley bivugwa ko yayakoresheje ku nyungu ze bwite hagati ya Kamena na Ugushyingo 2025. Ibi byatumye Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha […]

Abasirikare b’u Burusiya babohewe ku biti bacuritse ndetse bambaye n’ubusa

20260128 055121

Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko abayobozi b’igisirikare cy’u Burusiya bagaragaye bahana abasirikare babiri bashinjwaga guta inshingano no kutubahiriza amabwiriza ku rugamba rwo muri Ukraine. Ayo mashusho, bivugwa ko yafashwe hafi y’ahari imirwano, agaragaza abasirikare bombi bambitswe ubusa bw’imbere gusa, baziritswe ku biti mu mbeho ikabije. Umwe muri bo yari amanitswe umutwe […]

Abatunze imodoka na Moto bitarakorerwa mutation bagiye kubyamburwa

arton7594

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu batarubahiriza igihe cyo gukora ihererekanya ry’ibinyabiziga (mutation) bahawe igihe ntarengwa kigera ku wa 28 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo byabo bitarabonerwa umuti. Iyi gahunda ireba by’umwihariko abarengeje igihe cyemewe cy’iminsi umunani nyuma y’uko ikinyabiziga kigurishijwe cyangwa kivanwe ku muntu umwe kijya ku wundi. RRA […]

M23 yahishuye ibyo yaganiriye na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

c3e72160 7627 11ed ad3f 11c248da9c51.jpg

Umutwe wa M23 wahishuye ko ubwo wafataga umujyi wa Bunagana iwirukanyemo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahamagaye kuri telefoni Perezida Felix Tshisekedi umusaba ko bajya mu biganiro mu rwego rwo kwirinda imeneka ry’amaraso, undi akabitera utwatsi. Muri Kamena 2022 ni bwo M23 yafashe uriya mujyi uherereye ku mupaka wa Congo na […]

The Ben yagiriye Bruce Melodie impuhwe ntiyamuca Miliyoni 600

2h6a9847

Mu kwezi k’Ugushyingo, The Ben na Bruce Melodie basinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu muziki, harimo no gutegura igitaramo cya The NU-Year Groove ndetse n’ibindi bitaramo byari biteganyijwe gukorwa nyuma. Aya masezerano yari akubiyemo ingingo igena ko uruhande rwayica rwacibwa ihazabu ya Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda. Amasezerano yasinywe ku mugaragaro, ahari The Ben, Bruce Melodie […]

Perezida Kagame yakiriye Prof. Dong-Sup Yoon uyobora Kaminuza ya Yonsei

G rHA13WoAA8nkN

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Mutarama, Perezida Kagame yakiriye, muri Village Urugwiro, Prof. Dong-Sup Yoon, Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, na Dr. Won-Yong Lee, Visi Perezida Nshingwabikorwa ushinzwe Ubushakashatsi, hamwe n’intumwa bayoboye. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda binyuze mu kungurana ibitekerezo, ubushakashatsi, no […]

RDC mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare karahabutaka muri 2026

pic 1 168 a14b6

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyashyizwe mu 10 bya mbere bikomeye muri Afurika muri uyu mwaka wa 2026; nk’uko urutonde rwa Global Firepower 2026 rubyerekana. Muri Afurika, urutonde rwa 2026 rwa GFP rugaragaza ibihugu 38 bifite igisirikare gikomeye hashingiwe ku bushobozi bwa gisirikare bukubiyemo umubare w’ingabo, ibikoresho bya gisirikare, ingengo y’imari, ubushobozi […]

U Rwanda na Jamaica byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’imari n’imigabane

G m9C58XUAA6d1K 1

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ryashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) n’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Jamaica (JSE), ashyiraho ubufatanye bufatika mu guteza imbere isoko, kubaka ubushobozi, no guhanga udushya, hibandwa ku hari amahirwe yo gushora imari.   Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Hon. Fayval Williams, Depite akaba na […]

Gusobanukirwa ikibazo cyugarije Iran: hagati y’idini, ubutegetsi n’amahanga

OP 1

Kugira ngo dusobanukirwe neza ibibera muri Iran uyu munsi, ni ngombwa kwirinda kubireba mu ndorerwamo imwe. Si ikibazo cy’ubukungu gusa, si n’ikibazo cy’idini gusa, kandi si n’ikibazo cy’ibihano mpuzamahanga byonyine. Ahubwo, ni ikibazo cy’urusobw (crise structurelle) gishingiye ku mateka maremare ya politiki, ku miterere y’ubutegetsi bwa none (théocratie), ndetse no ku muco w’igihugu ufite imizi […]

U Rwanda rwajyanye mu nkiko u Bwongereza

3758

Leta y’u Rwanda yamaze kujyana iy’u Bwongereza mu nkiko isaba kwishyurwa amafaranga yerekeye amasezerano yo kwakira abasaba ubuhungiro ibihugu byombi byari byarasinyanye, mbere yo guseswa n’ishyaka Labour’s Party riri ku butegetsi. Daily Mail ivuga ko amafaranga u Bwongereza bushobora kwishyura u Rwanda ashobora kurenga miliyoni 50 z’ama-pounds (Frw miliyari 99.5). Ikibazo kiri hagati y’u Rwanda […]

Amafoto: Abanyarwanda batuye Denmark bahuriye mu birori byo kwizihiza umwaka mushya

DSC00421.JPG

Abanyarwanda batuye muri Denmark baturutse imihanda yose, kuwa 24 Mutarama bahuriye mu mujyi witwa Viborg, mu birori bisoza umwaka, barasangira ndetse baranidagadura. Ni igikorwa bishimira cyane, kuko akenshi baba banakumburanye, dore ko badahura kenshi, keretse iyo habaye ibikorwa bibahuza; nk’umunsi w’abari n’abategarugori, kwibuka, umunsi wo kwibohora, Umuganura n’ibindi. Umwe muri aba Banyarwanda wavuganye na BWIZA […]

Burundi: Abasirikare bagize ngo bongejwe hashize akanya bayoberwa aho amafaranga agiye

IMG 20231230 WA0042

Bamwe mu basirikare b’u Burundi barasaba umucyo nyuma y’ibintu byabaye, kuri uyu wa Mbere, kuri konti zabo ubwo bajyaga gufata imishahara, aho ngo habaye ibintu bitangaje bakabona bongejwe umushahara hashira akanya gato bakayoberwa aho amaffaranga agiye nk’uko umwe muri bo yabitangaje. Umwe mu basirikare wagejeje iki kibazo ku ishyirahamwe FOCODE riharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze […]

ICC iremeza ko Duterte wahoze ayobora Philippine afite ubushobozi bwo kuburana

thumbnail ICC Duterte

Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bemeje ko Rodrigo Duterte wahoze ari Perezida wa Philippine afite ubushobozi bwo kwitabira iburanisha ry’ibanzirizasuzuma ku byaha ashinjwa byibasiye inyokomuntu. Ku itariki ya 23 Gashyantare, ICC izasuzuma niba dosiye y’ubushinjacyaha burega Duterte ikomeye ku buryo yakoherezwa mu rubanza. Abunganira Duterte mbere bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 80 adafite […]

U Burundi bwaba bwaramaze kwica ‘Rabin’ n’Umunyarwanda bari kumwe 

RABIN PHOTO

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi z’u Burundi, aravuga ko Umurundi Dieudonné Niyukuri wamenyekanye kuri ‘YouTube’ nka Rabin na bagenzi be barimo Umunyarwanda bari kumwe baba barishwe. Mu Ukwakira 2025 ni bwo Rabin na bagenzi be batawe muri yombi, bafungirwa muri gereza y’urwego rushinzwe iperereza (SNR) mu yahoze ari intara ya Cibitoke, mbere yo koherezwa i […]

Igisirikare ntigikubita abagore, turashaka umugabo we w’ikigwari – Gen. Muhoozi

home001pix data

Kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Mutarama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahakanye ibivugwa n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Bobi Wine, uvuga ko abasirikare bateye umugore we mu gitero cyagabwe mu rugo rwabo ari ninjoro. Bobi Wine, amazina ye nyakuri akaba ari Robert Kyagulanyi, yavuze ko abasirikare binjiye, mu ijoro ryo ku wa […]

Brig. Gen. Godfrey Gasana yahererekanyije inshingano na Col. Gatsinzi

G m16FPWsAAuEu9

Kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Mutarama 2026, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Brigadier General Godfrey Gasana na Col Dan Gatsinzi baherutse guhabwa inshingano nshya.   Brig. Gen. Godfrey Gasana wagizwe umupilote wihariye wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirije ku mugaragaro Col Dan Gatsinzi inshingano z’Umugaba Wungirije w’Ingabo […]

Miss Naomie yahaye gasopo uwavuze ko amaze umwaka mu rushako ataratwita

Snapinsta.app 457207618 1039695874560237 8968961112799042120 n 1080

Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasubije bikomeye uwitwa Edman Ishimwe ku rubuga rwa X (Twitter), wari wanditse amagambo yavugishije benshi ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite. Edman Ishimwe yari yanditse ati: “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko ntakanunu ko gusama.” Iyi mvugo yahise ikurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, […]

Umusifuzi yatanze penaliti 3 kandi nta makosa yabayeho

1769484459455

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT 🇨🇲) ryahagaritse by’agateganyo abasifuzi bane nyuma y’imyanzuro yabo yateje impaka nyinshi mu mukino wa shampiyona MTN Elite One wahuje Victoria United na PWD Bamenda, wabereye kuri Centenary Stadium i Limbe ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026. Nk’uko FECAFOOT yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo, abo basifuzi bahagaritswe kubera ibyemezo […]

AFC/M23 yashimangiye ko nta gace na kamwe igenzura izongera kuvamo

G68A2425copy 1024x683 1

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washimangiye ko utazigera na rimwe uva mu bice wabohoye. Byatangajwe na Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026. Yasubizaga ku itangazo ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryo ku wa 23 Mutarama zashinje […]

Igisubizo cya Green Party ku bayishinja gukorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko kuba FPR-Inkotanyi hari ibyo ishobora kuvuga rikaba ryabyemera bitavuze ko rikorera mu kwaha kwayo. DGPR yavuze ibi isubiza abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kugaragaza ko mu Rwanda nta ‘opozisiyo’ ihaba, bagashinja amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukorera mu kwaha kwa […]

Ubuyobozi bwa Uganda bwirukanye abanyamakuru 3 b’Abafaransa

images 1

Muri uku kwezi kwa Mutarama, abategetsi ba Uganda birukanye abanyamakuru batatu b’Abafaransa muri iki gihugu nyuma y’igenzura rikomeye cyane ku bijyanye n’amatora ya perezida aho Yoweri Museveni wari usanzweho yatsindiye manda ya karindwi yikurikiranya.   Abagizweho ingaruka n’iki cyemezo ni Bastien Renouil, umunyamakuru ukorera France 24 muri Afurika y’Iburasirazuba, wageze muri Uganda ku ya itariki […]

Umwaka urashize M23 ifashe Goma, FARDC ikarasa i Rubavu

rdc rebelle m23 mercenaire rwanda

Ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Goma yafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi ibera mu nkengero zayo. Ni imirwano irimo iyamaze icyumweru kirenga ibera mu bice bya […]

Rutshuru: Hadutse imirwano ikaze nyuma y’igitero cya wazalendo ku birindiro bya AFC/M23

20240727 MAP002

Imirwano ikomeye yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Mutarama 2026, mu birometero bicye uvuye Kinyankuku, hagati y’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP n’abarwanyi ba AFC/M23, muri Gurupoma ya Bukombo, Teritwari ya Rutshuru. Amakuru agera kuri Kivu Morning Post aravuga ko imirwano yadutse nyuma y’igitero cya CMC ku barwanyi ba […]

Sudani y’Epfo: SSPDF yasabye abakozi ba Loni kuva ahantu ishaka gutera iburira abasivili bazahasangwa

SOUTH SUDAN ED

Kuri iki Cyumweru, itariki 25 Mutarama, Igisirikare cya Sudani y’Epfo cyasabye ko abaturage, imiryango itabara imbabare, ndetse n’abakozi ba Loni kuva mu turere tugenzurwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Leta ya Jonglei mbere y’igitero gikomeye cya gisirikare. Mu magambo ye, Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani (SSPDF), Maj. Gen. Lul Ruai Koang yagize ati: “Imiryango itegamiye kuri leta […]

Uganda: Imbuga nkoranyambaga zakomorewe nyuma y’amatora

Gen Muhoozi ok

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko imbuga nkoranyambaga zongeye gukomorerwa nyuma yo guhagarikwa kubera amatora rusange yari arimo guhangana cyane mu ntangiriro za Mutarama. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Mutarama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerubaga, yatangaje ikurwaho ry’itegeko ryari ryarahagaritse imbuga nkoranyambaga, ashimira Abagande ku nkunga n’ubufatanye bwabo mu gihe […]

Yirukanwe azira gutoza ikipe akoresheje ChatGPT

assistant coach spain robert moreno 1053793246

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Robert Moreno, yirukanywe mu ikipe ya FC Sochi yo mu cyiciro cya kabiri mu Burusiya, nyuma yo gutsindwa kenshi no gufata ibyemezo byatangaje benshi, byinshi muri byo byashingiraga kuri ChatGPT. Moreno w’imyaka 48 y’amavuko, yavuye muri FC Sochi muri Nzeri umwaka ushize, nyuma yo kubona inota rimwe gusa […]

Impamvu P. Kagame atari mu barwanyi ba Museveni bafashe Kampala

Screenshot 20260126

Ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama mu 1986 (imyaka 40 irashize), ingabo z’umutwe wa National Resistance Army (NRA) zafashe Umujyi wa Kampala, mu rugamba rutagaragayemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ingabo za NRA zari ziyobowe na Yoweri Kaguta Museveni muri iki gihe uyoboye Uganda, zafashe Umujyi wa Kampala nyuma y’imirwano yari imaze iminsi icyenda izihanganishije […]

Umusobanuzi PK yarongoye

pk ntakibarizwa mu ngaramakirambi bc080

Karemera Hassan uzwi cyane ku izina rya PK, wamamaye mu gusobanura filime mu myaka yashize, yarushinze n’umukobwa bakundanye igihe runaka, Murekatete Diane. Ubukwe bwabo bwabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, bubera ahitwa Ahava River Hall i Kicukiro, nyuma y’uko babanje gusezerana mu muhango wo gusaba no gukwa, banasezerana imbere y’Imana. Mu Ugushyingo 2025, […]

Mexico: Abantu bitwaje intwaro bateye ku kibuga cy’umupira bica 11

Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro ryarashe ku kibuga cy’umupira w’amaguru muri Leta ya Guanajuato yo muri Mexico rwagati, bahitana byibuze abantu 11 abandi 12 barakomereka. Umuyobozi w’Akarere ka Salamanca, Cesar Prieto, avuga ko mu baguye muri icyo gitero, harimo umugore n’umwana nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Yongeyeho ati: “Ibi byago biriyongera ku rugomo duhura […]

Ndayishimiye n’umugore we bacyeje Ndikuriyo watorewe kongera kuyobora CNDD-FDD 

20260126 85641

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’umugore we, Angeline Ndayubaha, bashimiye Révérien Ndikuriyo watorewe gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Ndikuriyo na Cyriaque Nshimirimana usanzwe amwungirije, batorewe mu Nteko Rusange ya CNDD-FDD yabereye i Gitega ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama. Uyu mugabo wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa ririya shyaka kuva muri […]

Amerika niduhana natwe tuzayihana: Gen. Muhoozi 

kaine 3 47d7d 1 1

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe zaba zigifatiye ibihano cyangwa zigahana we. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yavuze ko “abashotoranyi b’Abanyamerika nibaramuka bamfatiye ibihano cyangwa […]

Yuriye inzu y’amagorofa 101 nta migozi cyangwa umutaka

1769403414297

Umukinnyi w’umunyamerika uzwi mu kuzamuka ahahanamye, Alex Honnold w’imyaka 40, yakoze amateka nyuma yo kuzamuka inyubako ndende kurusha izindi muri Taiwan, Taipei 101, adakoresheje umukandara w’umutekano (harness) cyangwa insinga zo kumufata, aba abaye umuntu wa mbere ubikoze. Abantu amagana n’amagana bateraniye hafi y’iyo nyubako ubwo Honnold yatangiraga urugendo rutoroshye rwo guterera Taipei 101, ifite uburebure […]

Yarongoye abagore 2 icyarimwe – Amafoto

1769402606930

Umugabo witwa Mampomo Jeannot Sylvain yakoze amateka adasanzwe, ashakana ku mugaragaro n’abagore be babiri mu muhango wabereye ku biro bya Douala I Council, igikorwa Umuyobozi w’Umujyi (Mayor) yavuze ko ari gake cyane abona ibintu nk’ibyo mu kazi ke. Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru, witabirwa n’imiryango yombi, aho Mampomo Jeannot Sylvain yasezeranye n’abagore be Tchoumo […]

Haut-Katanga: Ishyamba si ryeru hagati ya sosiyete sivile na guverineri

e1a3f17d 0bab 4247 9ac0 f1ba636da47b

Mu Ntara ya Haut-Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imiryango myinshi itegamiye kuri leta iramagana ubuyobozi bwa guverineri w’agateganyo, Martin Kazembe Shula, bashinja ko bwashyize imbere amacenga ya politiki kuruta ibyo intara ishyira imbere. Mu gihe mu ntara ibikorwa bisa nk’aho byahagaze, aho kubaka byahagaritswe, imishinga y’iterambere irahagarikwa, ndetse n’imirimo ifitiye igihugu akamaro, biravugwa […]

Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi 78 basoje amasomo y’ubuvuzi muri UGHE

Capture 3

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange (UGHE) campus ya Butaro, mu Karere ka Burera, umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku  banyeshuri  30 basoje amasomo y’ubuvuzi b’aba ‘Doctors’ na 48 basoje ku rwego Master of Science in Global Health Delivery. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Nsengiyumva, ni we […]

Abarimo FDNB, FDLR n’abazungu batangiye koherezwa ku bwinshi mu misozi miremire

6585922a65005248b9d01452 soldats bundais1

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watanze impuruza ku bitero ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gutegura kugaba ku baturage bo mu gice cy’imisozi miremire mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuhuzabikorwa w’uriya mutwe, Colonel Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ukwiyongera gukabije kandi guteje inkeke kw’ibikorwa […]

Igitero cya drones za FARDC kuri centre ya Minzenze cyahitanye abaturage benshi

597875495 1443120977814313 9087193803226665525 n

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kwibasira abaturage b’abasivili no gukomeza kudaha agaciro ubuzima bw’ikiremwamuntu. Mu butumwa yanyujije kuri X kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka yongeye gutanga abagabo ku Muryango Mpuzamahanga. Ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ubudahwema gukurikiza politiki y’urugomo buhumyi rukorerwa abaturage b’abasivili, gusenya imitungo yabo mu […]

Minnesota: Abashinzwe abinjira n’abasohoka bishe undi muntu bamurashe

762f1156ef847cbcb8dfb9aecfac7953

Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barashe umuntu muri Minneapolis, abayobozi baho bagaragaje ko ari uwitwa Alex Pretti w’imyaka 37, umuturage wa Amerika. Abayobozi ba Leta ya Minnesota n’abayobozi ku rwego rw’igihugu barimo gutanga inkuru zivuguruzanya ku bihe byabanjirije iyicwa rya Pretti, ibi bikaba bibaye mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu undi muntu […]

Umusore uba muri Amerika afunzwe ashinjwa kwica mugenzi we

619932659 1447175940313263 5707051779488415968 n

Uwitwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we, nyuma yo kumugongera mu mujyi wa Kigali, aho bivugwa ko byatewe n’ubushyamirane bwo gupfa umukobwa. Amakuru y’ifungwa ry’uyu musore, yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry wavuze ko […]

Gisagara: Arashinjwa guha bagenzi be inzoga yahumanyije

4614 73e21b849eaf27284fb09aa3f0952326

Mu Isantere y’ubucuruzi ya Rebero mu kagari ka Gakoma umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, haravugwa umugabo witwa Iraguha Eric uherutse guha inzoga y’icyuma abagabo 4 yabanje gusukamo Supaguru, ibyo abahatuye n’abanyweye kuri iyi nzoga bavuga ko ari igikorwa kigayitse cyo gushaka  guhitana ubuzima bw’abantu. Bamwe mu banyoye iyi supaguru baganiriye n’umunyamakuru wa B Plus TV […]

Brig. Gen Gasana yagizwe umupilote wa Perezida, anahabwa izindi nshingano 

Screenshot 20260125

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye Brig. Gen Godfrey Gasana inshingano zirimo kuba umupilote wihariye wa Perezida wa Repubulika. Igisirikare cy’u Rwanda ni cyo cyemeje iby’izi nshingano, mu itangazo cyashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026. Usibye kuba umupilote wa Perezida, Brig. Gen Gasana yagizwe […]

Green Party yijeje umusanzu ku kibazo cy’amazi adahagije i Musanze

20260124 180823

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryijeje gutanga umusanzu kugira ngo ikibazo cy’amazi adahagije kigaragara mu karere ka Musanze gikemuke. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwatanze iryo sezerano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2023, ubwo bwahuguraga abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere ka Musanze barimo bategurirwa kujya guhugura bagenzi babo bo ku […]

Bobi Wine arashinja UPDF gufatira imbunda ku mugore we 

Bobi and Barbie at Busaabala

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yashinje abasirikare ba kiriya gihugu guhohotera umugore we kugeza ubwo bamufatiraho imbunda. Kyagulanyi mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko mu ijoro ryacyeye ari bwo abo basirikare babarirwaga mu magana bateye urugo rwe ruherereye mu gace ka Magere. Yavuze ko “abenshi […]

U Rwanda rwakiriye abakomando baturutse muri FDLR

20260124 090348

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, u Rwanda rwakiriye abarwanyi umunani bari bamaze igihe barwana mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR zizwi nka CRAP. Aba barwanyi bari mu Banyarwanda 14 bakiriwe mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze. Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu bagize inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe […]

Ndayishimiye yirukanye abaminisitiri 2 yari amaze amezi 6 ahaye imirimo

20250519044441000000

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatanu yirukanye abaminisitiri babiri, nyuma y’amezi atandatu barahiriye kwinjira muri Guverinoma. Abavanwe mu mirimo nk’uko bigaragara mu teka rya Perezida w’u Burundi ryo ku wa 23 Mutarama, ni Arthémon Katihabwa wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere Ridakumira. Uyu yasimbuwe na Alfred Ahingejeje wahoze ari umudepite […]

Macron yijeje Tshisekedi ubufasha mu kurinda ubusugire bwa RDC

20260123 215254

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yijeje mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cye. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama ni bwo Macron yakiriye Tshisekedi mu ngoro ye ya Champ Elysée, nyuma yo kumutumira i Paris. Ni umuhuro wasize abo bagabo bombi bagiranye ibiganiro. […]

Al-Hilal yahagamye Mamelodi Sundowns

Teboho Mokoena and Abdelrazig Taha Mamelodi Sundowns vs Al Hilal.jpg

Ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani yahagamye Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo bagwa miswi ibitego 2-2, mbere y’uko amakipe yombi ahurira mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro. Masandawana yari yakiriye abanya-Sudani, mu mukino wa gatatu wo mu itsinda C muri CAF Champions League wabereye kuri Loftus Versfeld Stadium, i Pretoria. Byasabye umunota […]

Vuba aha tuzarwana twisubize Goma na Bukavu: Tshisekedi

20260123 142634

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yahaye abaturage isezerano ry’uko mu gihe cya vuba azatangiza ibitero byo kwisubiza ibice byose M23 igenzura, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu. Ni ubutumwa Tshisekedi yatanze abinyujije muri Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo wo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, Jean-Jacques Pulusi. Kuri uyu wa […]

Umutwe udakira: Ibiwutera n’uko wawirinda

woman face and stress headache in city from start 2023 11 27 04 53 18 utc scaled 1

Kurwara umutwe ni ikintu rusange ku bantu, dore ko nko mu gihe cy’izuba ho usanga benshi bahorana imiti iwuvura cyangwa bagahorana amazi yo kubafasha kuwurwanya. N’ubwo bimeze gutyo, hari abagira uburwayi bw’umutwe budakira ku buryo usanga ariyo ndwara ibazahaza mu buzima bwabo. Kurwara umutwe ahanini bigaragaza ikitagenda neza mu mubiri, gusa kuwurwara bihoraho bigaragaza ikintu […]

Tshisekedi yagiye kubonana na Macron nyuma yo kuva i Davoos

8da1bf01911101ca1f2ebe36d02aeace

Nyuma yo kuva i Davos mu Busuwisi, aho yari yitabiriye inama ya WEF (World Economic Forum), ku wa Gatatu, itariki ya 21 Mutarama, akagirira uruzinduko rugufi i Buruseli, Félix Tshisekedi yagombaga kuri yu wa Gatanu gusangira ifunguro rya saa sita na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, i Paris. Nk’uko amakuru agera kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, […]

Gen. Muhoozi yibasiye abagore batagira ‘nyash’

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yibasiye abagore batagira ikibuno, abagaragaza nk’abatera umwaku. Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko gukora ku bagore batagira ikibuno biteza ibyago byo kujya ikuzimu. Yagize ati: “Iyo ukoze ku mugore utagira ‘nyash’ (ikibuno) uhita ujya ikuzimu. Nta cyakurokora.” Muhoozi mu bundi butumwa […]

Uganda: Winnie Byanyima aratabariza umugabo we

2f45d81f dea3 4b9c 96a9 e9d6e215175b

Winnie Byanyima, umugore w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, aravuga ko umugabo we amerewe nabi cyane kubera uburwayi, aho yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters, ko afite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, ububabare bwo mu gifu, umwuma ndetse no kudashobora kugenda. Besigye w’imyaka 69 y’amavuko amaze umwaka urenga afunzwe nyuma yo gufatirwa mu gihugu cy’abaturanyi cya […]

Umudepite wa Amerika yasabye ko M23 yinjizwa mu nzego z’umutekano za RDC

2025 01 29T101326Z 1851735319 RC2KJCA4Y9AM RTRMADP 3 CONGO SECURITY 1738196197

Umudepite uhagarariye leta ya Texas mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko kwinjiza abarwanyi ba M23 mu nzego z’umutekano za leta ya RDC byaba igisubizo cy’intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo. Depite Ronny Jackson, umuganga wahoze mu gisirikare cya Amerika, yavuze ibi ku wa Kane ubwo Komite y’Ububanyi n’Amahanga […]

U Rwanda rwemereye Amerika ko rufitanye ubufatanye mu by’umutekano na M23

5TLD2F43YFAZFMNPSMK3FFA62E

Guverinoma y’u Rwanda yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifitanye ubufatanye mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, bijyanye no kuba impande zombi zihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe n’igisirikare cya RDC. U Rwanda rwemeje ko rufitanye imikoranire n’uriya mutwe, biciye muri Ambasaderi warwo muri Leta […]

Brig. Gen. Gashugi wa SOF yagaragaye yerekwa ubwato bw’intambara i Doha

G TF75pXoAAUv36

Intumwa za Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda ziyobowe na Brig. General Stanislas Gashugi, Umuyobozi w’Ingabo Zidasanzwe za RDF (SOF), zitabiriye imurikagurisha n’inama ku bijyanye n’ubwirinzi bwo mu mazi (Doha International Maritime Defence Exhibition and Conference) muri Qatar. Imurikagurisha rya DIMDEX Qatar 2026 ryateguwe ku nkunga ya Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, Emir wa Qatar kandi ryakirwa […]

Umugaba Mukuru wa EASF yasuye minisiteri y’ingabo

G R

Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Mutarama 2026, intumwa z’Umuryango w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), ziyobowe na Brig Gen Getachew Ali, Umugaba Mukuru w’Ingabo za EASF, zasuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo giherereye Kimihurura. Izo ntumwa zakiriwe na Brig Gen Godfrey Gasana, Umugaba wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, […]

Amerika yavuye ku mugaragaro mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima

gettyimages 2197464483

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku mugaragaro mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), nyuma y’umwaka umwe Perezida Donald Trump atangaje ko ahagaritse ibyo Amerika imaze imyaka 78 yariyemeje gukorera uru rwego. Umwaka ushize, Trump yari yabimenyesheje iki kigo cyita ku buzima cy’Umuryango w’Abibumbye ubwo yashyiraga umukono ku iteka ku munsi wa mbere […]

Ituri: Capt. Buba wa FARDC yakatiwe imyaka 20 y’igifungo azira kwifotorera ku rugamba

un officier fardc condamne pour s etre filme pendant l operation militaire pht ks 22 janv 2026 jpg 711 473 1

Urukiko rwa Gisirikare muri Ituri kuwa Gatatu rwakatiye Capt. Buba Ambwa Jean Denis, umuyobozi wa batayo w’agateganyo w’ingabo zirwanira mu mazi ku Kiyaga cya Albert, igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare, yifotoreza n’ingabo yari ayoboye, hagati mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa CRP wa Thomas Lubanga. Ku itariki […]

Nyuma ya Amerika, u Bufaransa na bwo bwafashe ubwato butwara Peteroli bw’u Burusiya

20260122 182115

Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi, kuri uyu wa Kane zafatiye mu nyanja ya Mediterranée ubwato bwari bwikoreye Peteroli buyivanye mu Burusiya. Abayobozi b’Igisirikare cy’u Bufaransa kirwanira mu nyanja batangaje ko ubwo bwato bwitwa Grinch bukekwaho kuba bwikoreraga Peteroli bwiyitirira igihugu kitari cyo. Itangazo ry’icyo gisirikare rivuga ko ubwo bwato bwarimo buherekezwa bujya ku cyambu […]