Umugabo witwa Mampomo Jeannot Sylvain yakoze amateka adasanzwe, ashakana ku mugaragaro n’abagore be babiri mu muhango wabereye ku biro bya Douala I Council, igikorwa Umuyobozi wāUmujyi (Mayor) yavuze ko ari gake cyane abona ibintu nk’ibyo mu kazi ke.
Uyu muhango wabaye mu mpera zāicyumweru, witabirwa nāimiryango yombi, aho Mampomo Jeannot Sylvain yasezeranye nāabagore be Tchoumo Nzitsa Sonita na Mboule Ekango Gladys mu buryo bwemewe nāamategeko.
Nubwo gushakana abagore barenze umwe (polygyny) byemewe muri Cameroun hashingiwe ku mategeko gakondo nāItegeko ryāIgihugu rigenga Umuryango (Family Code), uyu muhango wagaragaye nkāudasanzwe bitewe nāuko wabereye ku mugaragaro mu muhango wo kurahira.
Umuyobozi wayoboye isinywa ryāinyandiko zāubukwe yavuze ko ari āigihe kidasanzweā atari asanzwe ahura na cyo, nubwo gishingiye ku mategeko yāigihugu. Yongeyeho ko nāubwo amategeko abyemera, ubukwe bwāabagore babiri icyarimwe mu muhango wo kurahira ari ibintu bikiri bike mu mujyi wa Douala.



