Pakistan: Abafata abagore ku ngufu bazajya bashahurwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Pakistan. Arif Alvi yemeje itegeko rishya rigamije kurwanya ifatwa ku ngufu ry’abagore, aho uzajya ahamwa n’iki cyaha azajya ashahurwa hakoreshejwe imiti.

Ibi ariko nanone nk’uko ibitangazamakuru byo muri Pakistan byabigarutseho, bigamije kwihutisha imanza no gufata ingamba nshyashya mu guhangana no gufata ku ngufu abagore.

Iri tegeko rivuga amazina y’abahamwe no gufata ku ngufu azajya yandikwa mu gitabo ariko hahishwe ay’abafashwe ku ngufu.

Iri tegeko ryemejwe nyuma y’aho umugore umwe muri Nzeri 2020 yafashwe ku ngufu n’abantu benshi bamusambanyirije hafi y’umuhanda ujya mu Mujyi wa Lahore,abana be bareba.

Iri tegeko ariko risigaje kugezwa imbere y’abasenateri kugira ngo ryemezwe burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *