Pakistan: Pasika yabaye intandaro y’ubwiyahuzi bwasize amateka atazibagirana

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’ejo taliki 27 Werurwe 2016, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika nibwo mu gihugu cya Pakistan mu gace ka Gulshan hagaragaye ubwiyahuzi bwahitanye abagera kuri 70 abandi 300 barakomereka bikabije.
Mu gihe abakirisitu muri icyo gihugu bari babukereye, nibwo umutaribani w’umwiyahuzi yiturikirizagaho igisasu agamije kurimbura aba kirisitu bari bateraniye aho.
S1
Nasreen Bibi umubyeyi w’umwe mu bakomerekeye muri ubwo bwiyahuzi, n’amarira menshi ategereje amakuru aturuka kuri muganga, yagize ati:” twari duteraniye hamwe ari mu mugoroba twizihiza izuka rya Yesu, ntitwamenye aho umwiyahuzi yaturutse
Nyuma y’ubwo bwicanyi, Minisitiri w’intebe w’ubwongereza David Cameron yasezeranyije Pakistan ko bagiye kubafasha mu rwego rwo gushakira agaciro abakiristo no kubasubiza icyubahiro kandi ngo nk’umu kiristo by’umwihariko, nawe yashenguwe n’agahinda kubera ayo mahano.
S2
Umuvugizi wa komisiyo ishinzwe umutekano muri USA abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifatanyije n’imiryango yabuze ababo ndetse no gufasha abarokotse ubwo bwicanyi.
S3
Umujyanama w’ubuzima mu gace ka Punjab, Salman Rafiq yashishikarije abafite umutima utabara gutanga amaraso ku bakomeretse kuko ubuzima bwabo bugeze habi.
S4
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *