Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, umujyi wa Kabul, umurwa mukuru wa Afuganisitani, washegeshwe n’urusaku rw’ibisasu byaturikaga, nyuma y’uko indege z’intambara za Pakistan Air Force zigaragaye mu kirere cy’uyu mujyi.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu karere aravuga ko Pakistan yaba yakoze ibitero byo mu kirere igamije kwibasira intagondwa za Tehreek-e-Taliban Pakistan (TTP) ziri ku butaka bwa Afuganisitani.
Umuvugizi wa Leta ya Taliban, Zabihullah Mujahid, yanditse ku rubuga X (Twitter) agira ati: “Umujyi wa Kabul wumvise urusaku rw’iturika, ariko nta mpamvu yo kugira ubwoba. Iperereza rirakomeje, kandi kugeza ubu nta makuru y’ingaruka zagaragaye aratangwa.”
Hari amakuru avuga ko umuyobozi wa TTP, Noor Wali Mehsud, yaba ari mu bagabweho ibitero, ndetse bikekwa ko yaba yahitanywe n’ibisasu.
Abatuye Kabul bavuga ko icyo gihe hagwaga ibisasu byari bihangayikishije, indege zitazwi ziri hejuru y’umujyi, n’ibisasu byaturikaga mu turere tw’icyaro no hagati mu mujyi. Bamwe bemeza ko inzu z’abasivili yagezweho n’ibisasu mu gihe imiryango y’ubutabazi yatangiye gusesengura uko byagenze.
Ku mbuga nkoranyambaga, hari ubutumwa bwinshi bwemeza ko habonetse indege z’intambara za Pakistan ziri hejuru ya Kabul.
Abashinzwe umutekano muri Leta y’Abatalibani batangaje ko barimo gukora iperereza ku byabaye, kandi ko hazatangazwa amakuru arambuye nyuma yo kumenya icyateye ibyo bitero n’ingano y’ibyangiritse.
Abasesenguzi mu karere bavuga ko, niba ibi bitero byemejwe koko, byaba ari uburyo bushya bwo kwinjira mu ntambara itari isanzwe hagati ya Pakistan n’ubutegetsi bw’Abatalibani, nyuma y’igihe cy’ubutita hagati y’impande zombi.
Kugeza ubu, nta gisirikare cya Pakistan cyangwa Minisiteri y’ingabo y’Afuganisitani iratangaza ku mugaragaro ko ibyo bitero byabaye, ariko amakuru ava mu baturage n’imbuga nkoranyambaga yarerekana ko hari ibintu bikomeye byabaye mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu.


