Papa akunda kunkorakora ku mabuno- umukobwa w’i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umukobwaw’imyaka 23 y’amavuko uvuga ko aba mu Mujyi wa Kigali, utarashatse ko dutangaza amazina ye yanditse avuga ko umugabo wa nyina akunda kumukorakora ku mabuno.

Yifashishije urubuga rw’abandikira Bwiza.com  ari rwo info@bwiza.com, yavuze ko uyu mugabo ubana na nyina atari we Se umubyara ariko ko kumwita ‘papa’ ari umuco yatojwe na nyina.

Avuga ko iyo akenshi nta muntu uri hafi ye, uyu yita papa adashobora kumukorakora by’umwihariko ku mabuno cyane nk’iyo ahagaze hari ibyo arimo nk’amasuku muri saro.

Aragira ati “ Nkurikije ibyo mbona papa ashobora kuzansaba ko turyamana bitewe n’uko mbona anyisanzuraho kandi nibyanga bizangora cyane. Ndagije  amashuri yisumbuye vuba aha, nta kazi mfite bityo sinava mu rugo kuko nta bushobozi ndagira.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Nsabasaba mungire inama, nzamwiyame mubwire ko bimbangamira cyangwa nzabibwire mama? Mbaye mbashimiye ku bw’inama muzangira.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *