Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ntiyemeranya n’abitwikira umurimo w’imana bagakora amarorerwa. Ntiyumva abiyita ko bakorera ijuru nyamara ubuzima bwabo ntaho butaniye n’ubw’ab’isi. « Barutwa n’abahakanyi »
Ibi Papa Francis yabivugiye mu gitambo cya misa cyo kuwa kane tariki 23, i Santa Martha. Yanenze bamwe mu bakirisitu gatolika bitwara nk’ibirumirahabiri, b’indyarya. Ati « barutwa n’abataramenye Imana, bakaba abahakanyi n’abapagani ».
Inkuru ya USA TODAY, ivuga ko Papa Francis atihanganira « abo bigira abagatolika cyane, nyamara ugasanga bambura abakozi babo bo mu rugo, cyangwa ntibabahembere igihe ».
Ati « bakirisitu bavandimwe, ni kangahe twumvise abantu nk’abo aho dutuye n’ahandi hose ? Ndababwiza ukuri, umukirisitu nk’uwo arutwa n’umuhakanyi ».
Muri iki gitambo cya misa, Papa Francis yigishije ijambo ry’Imana, ryanditswe na mutagatifu Mariko, aho Yezu aburira uwo ari we wese utuma umwe mu bato bamukurikira acumura.
Ati “byaruta ukikiza ikiganza cyawe, cyangwa ukinogoramo ijisho, aho gukora amahano mu batoya”, aha ashaka kuvuga abemera Imana.
Bamwe mu bakirisitu yamagana, ngo ni ba bandi bajya mu misa, bakaba mu miryango myinshi ya Kiliziya, ariko hanyuma bakambura abakozi babo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Atanga urugero rw’umukirisitu wakoreshaga abakozi benshi mu kigo cye. Igihe cyo guhembwa cyarageze, abakozi barategereza amaso ahera mu kirere, naho nyakuyobora yigiriye mu kiruhuko ku mazi magari, iyo giterwa inkingi. Nubwo bitasakuje mu binyamakuru, ariko ngo byaramenyekanye. Ati “Ayo ni amahano ku muntu wiyita umukirisitu ».
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yaniyamye abibeshya, bakizera birenze igipimo : ngo yebaba Imana izababarira byose ku munota wa nyuma, naho abandi ngo igihe cyo kwihana kiracyariho. Mu kurangiza, Papa agira ati « mureke tubyibazeho twese, twifashishije ijambo ry’Imana, kandi mwibuke ko Imana kuri iyi ngingo idakinishwa. Ndababwiza ukuri nyakuri, amahano arasenya ».
Ufatiye kuri ubu butumwa bwa Papa, amahano ni menshi mu miryango igizwe n’abantu: Uwigisha kuzigama we ntagira na Konti, umunyapolitiki arigisha gukunda igihugu we yaramunzwe n’ikimenyane, icyenewabo, ruswa no kunyereza ibya rubanda. Abatora amategeko n’abacamanza nibo bayica, ingo z’abigisha uburinganire zihoramo induru, abakozi b’Imana bararwanira amaturo imbere y’abakirisitu bayatanga, n’ibindi.
Ntibakora ibyo bavuga, ntibavuga ibyo bakora. Bagira bati « umva ibyo mvuga,ntukurikize ibyo nkora », niryo hame ryabo. Papa Francis ati « Abo bose bameze nk’ibirumirahabiri, kandi barakora amahano ».
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


