Papa Francis yamanuye Pele na Maradona azamura Lionel Messi

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis yahishuye ko umukinnyi mwiza ku isi ari Lionel Messi naho Pele na Maradona bakanyujijeho mu bihe byahise ngo bari hasi ye

Papaa
Papa yise Lionel Messi umukinnyi w’ibihe byose

Ibi Papa yabitangaje mu ruzinduko rutagatifu yagiriye mu gihugu cya Poland akanifatanya n’abakirisitu ba kiriziya Gatolika mu isengesho n’urubyiruko bishimira uruhare rugira mu kuzamura imyizerere muri rubanda.
Uyu mushumba yabajijwe umukinnyi w’ibihe byose kuri we, maze asubiza nta pfunwe ko ari Messi naho ngo abandi ntibagera ku rwego rwe.
Ibyo bitandukanye n’ibya bamwe bafite aho bahurira n’umupira w’amaguru aho bakunze kugaruka kuri ibi bihanganjye “Maradona, Pele “bavuga ko ari bo bakinnyi b’ibihe byose isi yigeze kugira.
Mu kiruhuko cya kumanywa amaze gusubiza itangazamakuru ko Messi ari umukinnyi w’ibihe byose nta kabuza abantu bahise bumva ko uyu mushumba ari umukunzi wa Fc Barcelona bitandukanye n’uko we avuga ko akunda ikipe ya San Lorenzo yo muri Argentine.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Papa atangaje ko akunda Mess mu gihe aherutse kurata Penaliti mu irushanwa rya Copa America kimwe mu byagabanyije ikizere yari afitiwe ndetse anatangaza ko yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Argentine nkuko the Sun yabitangaje.
Messs
Messi wiswe na Papa umukinnyi w’ibihe byose

Uru ruzindiko yagiriye muri Poland rukaba rugamije gufasha urubyiruko kwizihiza umunsi wabahariwe mu buryo bwo gusenga no kubiyegereza mu rwego rwo gutandukana n’ikibi cyabaganisha kure y Imana
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *