Papa Francis yanze kugira icyo avuga kuri Trump amugereranya na Adolf Hitler

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya gatorika ki isi yanze kugira byinshi atangaza kuri perezida mushya wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, mu kiganiro Papa Francis yagejeje ku banyamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017 nyuma y’irahira rya Donald Trump yavuze ko ibya Trump ari ukubhanga ukubitega amaso kugeza bisohoye.
Papa Francis wahoze afitanye umubano mwiza n’Amerika ku buyobozi bwa Barack Obama, kuri ubu ntaramenya ibizakurikiraho mu gihe muri Amerika ubutegetsi bwahidutse
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru byanditse ko muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Vatican Papa Francis yagize ati “Nzategereza ko Trump agira icyo akora kugirango mbone kugira icyo muvugaho, sinkunda kwihutira gucira urubanza umuntu wese”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe icyo atekereza ku kuba Trump ashyize imbere ibikorwa bya Kidemokarate nk’ishyaka byiganjemo kwihugiraho Amerika ntiyite ku bindi bihugu, papa Francis yasabye abantu gushaka Imana yonyine bakareka kurambiriza ku muntu uwo ari we wese muri ibi bihe by’ibibazo ku isi yose
Papa Francis yavuze ko kuba Trump yaratowe n’Abanyamerika atari ikimenyetso ko azakora neza, aha yabigereranyije n’ibya Adolf Hitler wishe Abadage benshi kandi ari bo bari bamutoye , Papa Francis ati “Na Hitler muri 1930 yari yaratowe n’abaturage ariko yishe abaturage benshi”
Amatorero ya gikirisitu atandukanye yakunze kugaruka ku kuba Donald Trump yaba ari we nyamaswa yavuye mu Nyanja yavuzwe muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *