Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye Imana gukoresha imbaraga zayo, ikageza ubwumvikane ku mpande zihanganye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo nk’uko byagenze muri Ethiopia na Sudani y’Epfo.
Iri sengesho yaritangiye i Vatican kuri uyu wa 9 Mata 2023 ubwo yayoboraga iteraniro rya Pasika. Ati: “Huriza hamwe inzira y’amahoro n’ubwumvikane yakoreshejwe muri Ethiopia na Sudani y’Epfo, uhagarike imirwano muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.”
Muri iri sengesho kandi, yasabye Imana gukemura ibibazo biri no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi, cyane cyane ibyugarijwe n’umutekano muke nka: Ukraine, Myanmar, Mali, Burkina Faso, Mozambique, Liban, Turukiya na Syria.
Intambara muri Ethiopia na Sudani y’Epfo zahagaritswe n’imishyikirano
Ethiopia kuva mu 2020 yabayemo intambara ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF warwaniriraga abatuye muri Tigray, gusa yahagaze hashingiwe ku mishyikirano yayobowe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Nyuma y’ihagarikwa ry’iyi ntambara, TPLF yarambitse intwaro, izishyikiriza Leta, na Leta ikuraho ibihano yari yarafatiye abarwanyi bayo n’abanyapolitiki bayishamikiyeho, yemera no kubashyira mu nzego zirimo igisirikare cy’igihugu n’iz’ubutegetsi.
Muri Sudan y’Epfo na ho habayeho uguhangana gukomeye hagati y’ubutegetsi bwa Salva Kiir na Riek Machar waburwanyaga yifashishije umutwe witwaje intwaro yari yarashinze, gusa haje kubaho ubwumvikane, habaho gusaranganya ubutegetsi no guhuza ingabo bigizwemo uruhare na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.
Imishyikirano y’Abanyekongo
Muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro myinshi, imwe ihanganye n’ubutegetsi, indi ikomoka mu mahanga, indi ivuga ko irinda abasivili; ariko yose ivugwaho kugira uruhare mu guteza umutekano muke mu gihugu.
Bigizwemo uruhare n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Leta ya RDC yatangiye imishyikirano n’imitwe imwe muri iyi, iyi mishyikirano ikaba ibera i Nairobi muri Kenya kuva tariki ya 22 Mata 2022.
Gusa muri iyi mishyikirano hari imbogamizi y’uko imitwe nka M23 itemerewe kuyitabira, bikaba byaratumye kuva muri Mata 2022 kugeza mu minsi mike ishize mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru haba imirwano ikomeye.
Ubwo yari muri RDC muri Gashyantare 2023, Papa Francis yabwiye ubutegetsi bw’iki gihugu ko inzira y’imishyikirano irimo kubabarirana ari yo yatuma gitekana.


