Papa Francis yasabye imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gaturika muri jenoside yo mu 1994

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francis yagaragarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agahinda gakomeye yatewe n’abahitanywe na jenoside yo muri Mata 1994 mu Rwanda ndetse n’uruhare rwa kiliziya Gatulika yagaragaje muri ubwo bwicanyi.
Ni mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Roma mu gihugu cy’u Butaliyani, rugamije kongera umubano hagati y’ibihugu byombi, aho Papa Francis yagaragaje ukwicisha bugufi ndetse no kwifatanya n’abakomeje kugirwaho ingaruka na Jenoside yo muri mata 1994.
Chimpreport dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu ngoro ntagatifu iherereye mu mujyi wa Vatican, aho Papa yasabye Imana imbabazi ndetse akanayisaba kubabarira ibyaha by’ubwicanyi, ubugizi bwa nabi n’ubugambanyi byakorewe bamwe mu bakirisitu babo bikozwe na bamwe mu bapadiri n’abandi bari bafite imyanya ikomeye muri Kiliziya mu gihe cya Jenoside kandi bitwaje ko bari mu nzira y’ivugaburumwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko leta y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2016, isabye ko Kiliziya Gatulika yasaba imbabazi atari ku ruhare rw’abagikoze Jenoside ubwabo gusa, ahubwo ku ruhare rwa kiliziya muri rusange mu bwicanyi bwahitanye abasaga Miliyoni y’abanyarwanda.
Papa Francis yavuze ko mu gihe kiliziya Gatulika yemeye integer ncye za yo yagize muri kiriya gihe, ndetse no kuba hamaze igihe hashojwe umwaka w’impuhwe, abantu bari bakwiye kubana amahoro ndetse bagafatanya mu kubaka ahazaza batishishanya, bityo bagasibanganya isura mbi yagaragajwe na kiliziya muri jenoside kubera abari abakozi bay o bijanditse mu bikorwa by’ubwicanyi.
Ku ruhande rwa Minisitiri Mushikiwabo wari waherekeje Perezida Paul Kagame muri uru ruzinduko, yagaragaje uruhare rwa Kiliziya Gatulika mu iterambere ry’igihugu cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, ndetse anagaragaza intambwe u Rwanda rumaze kugeraho kubera ubwo bufatanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yashimiye iyi ntambwe yatewe na Kiliziya gatulika mu kunoza umubano n’abanyarwanda, aho bizanafatanya mu guhangana n’abagishobora kuba bafite gupfobya jenoside.
Minisitiri Mushikiwabo Louise akaba n’umuvugizi wa guverinoma yatsindagiye ko umubano w’u Rwanda na vatican wafashe indi ntera ndetse ko uzanakomeza kurangwa n’ubufatanye haba mu bijyanye n’iterambere n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *