Papa Francis yavuze mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Mbere ko yizeye ko abanenga icyemezo cye cyo kwemerera imigisha ababana bahuje igitsina amaherezo bazabyumva, usibye Abanyafurika “kuko ikibazo cyabo cyihariye”.
Kwemerera imigisha abaryamana bahuje igitsina byatangajwe mu kwezi gushize mu nyandiko yiswe Fiducia Supplicans (Supplicating Trust), yateje impaka nyinshi muri Kiliziya Gatolika, by’umwihariko abasenyeri bo muri Afurika bamaganye iki cyemezo bivuye inyuma.
Papa Francis yabwiye ikinyamakuru La Stampa cyo mu Butaliyani ati: “Ababyamagana cyane ni abo mu matsinda mato y’ibitekerezo.” Yongeyeho ati: “ikibazo cyihariye kiri ku Banyafurika: kuri bo kuryamana kw’abahuje igitsina ni ikintu ‘kibi’ ukurikije umuco, ntibabyihanganira.”
Papa yakomeje agira ati: “Ariko muri rusange, nizera ko buhoro buhoro abantu bose bazahumurizwa n’umwuka w’itangazo rya ‘Fiducia Supplicans’ ryatanzwe na Dicastery ku nyigisho z’ukwemera: rigamije gushyira hamwe, aho gucamo ibice.”
Mu cyumweru gishize, Papa Francis yagaragaraje ko yemra gusubiza inyuma iyi nyandiko yashyizwe ahagaragara, cyane cyane muri Afurika, aho abasenyeri bayiteye utwatsi ku buryo bugaragara ndetse aho mu bihugu bimwe na bimwe ibikorwa by’abahuje ibitsina bishobora kuviramo ubihamijwe igifungo cyangwa igihano cy’urupfu.
Yavuze ko iyo imigisha itanzwe, abapadiri bagomba “mu bisanzwe kwita ku miterere, ibyiyumvo, aho umuntu atuye ndetse n’uburyo bukwiye bwo kubikora”.
Mu kiganiro na La Stampa, Papa Francis yemeje ko yitegura kwakira i Vatikani perezida w’igihugu akomokamo cya Argentine, Javier Milei, ku itariki ya 11 Gashyantare, kandi ko na we gusura iki gihugu bishoboka.
Yavuze ko gahunda ye muri 2024 muri iki gihe ikubiyemo ingendo mu Bubiligi, Timor y’Uburasirazuba, Papouasie-Nouvelle-GuinĂ©e na Indonesia.



2 Responses
Papa Francis yatangaje impamvu guha imigisha abatinganyi muri Afurika bigoye
Ariko iby’uyu mupapa birancanga! None se agira ati impamvu afurika irwanya ubutinganyi ni ukubera umuco wabo.Icyo mbaza ijambo ry’Imana yigisha ryo ryemera ubutinganyi?Uyu muntu ko yatangiye neza, nkaba ndora ayobya abantu afite ikihe kibazo? Nongeye gushimira abasenyeli bacu ubutwari bagaragaje.Nabonye Nyir’icyubahiro Cardinal Antoine avuga ko bamutumiye ngo azadusure, naza tuzamubaza icyo yashingiyeho ashyigikira ubuyobe nka buriya.
Papa Francis yatangaje impamvu guha imigisha abatinganyi muri Afurika bigoye
“ikibazo cyihariye kiri ku Banyafurika: kuri bo kuryamana kw’abahuje igitsina ni ikintu ’kibi’ ukurikije umuco, ntibabyihanganira.”
Eeeee, bwabundi papa kuri we kuryamana kw’abahuje ibitsina kuriwe n’ibisanzwe? Umuco w’Afrika niwo utavyemera, Imana ibiha umugisha?