Papa Francis yikubise hasi imbere y’abakiristu barenga miliyoni

Sangiza iyi nkuru

Uku kwikubita hasi k’umushumba wa kiriziya Gatolika ku isi,Francis benshi babifashe nk’igitangaza cy’Imana kuruta kuba impanuka ubwo yari imbere y’abayoboke be muri misa yakoreye i Jasna Gora Monastery.
Papa Francis w’imyaka 79, yikubise hasi ubwo yasomaga misa yari yitabiriwe n’abayoboke babarirwa mu mamiliyoni n’abanyamakuru bo hirya no hino ku isi.
papa3
Ubwo yari ahagaze kuri Altar (imbere ahirengeye abayoboke) ari guhesha umugisha abayoboke bari bateraniye muri uru rusengero rwa Jasna Gora Monastry, yatambutse maze yikubita hasi bibera iyobera abayoboke bari aho bamwe bakavuga ko ari igitangaza cy’Imana abandi bakemeza ko ari impanuka.
Nk’uko bigaragara mu mafoto ubwo yamaraga kwikubita hari yahise ahagurutswa n’ibyegera bye birimo abapadili n’abacardinali, Guido Marini Francis ngo yari amaze iminsi arwaye indwara ya Sciatica.
Papa1
N’ubwo benshi bakomeje kuvuga ko ari ibitangaza, hari amakuru atangazwa ko ari uburwayi bw’imitsi cyangwa se akaba ari amasasu yigeze kuraswa mu kaguru yatumye yikubita hasi.
Papa Guido Marini Francis ni Umutaliyani akaba ari uwa 266 uyoboye kiliziya Gatolika ku isi, akaba yaragiyeho asimburiye Papa Benedict wa XVI.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *