Perezida Joe Biden kuri uyu wa Gatanu yahuye na Papa Fransisiko I Vatican, mu ruzinduko rufatwa nk’urwe ku giti cye mmbere y’inama y’abayobozi b’ibihugu 20 bikize kurisha ibindi ( G-20) igomba kubera i Roma guhera kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 kugeza ku Cyumweru itariki 31 Ukwakira 2021.
Biden ashobora kuganira na Papa ku bibazo birimo uburinganire, amahitamo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’imyororokere kuko yagerageje mu myaka yashize guhuza imyizerere ye ikomeye ya Gatolika n’inshingano ye yo kuyobora guverinoma itagendera ku mahame y’idini.
Si ubwa mbere Biden yaba ahuye na Papa Fransisiko kuko bamaze guhura inshuro zigera kuri eshatu kandi ntabwo ari we Papa bahuye wa mbere. Ubwo yagiriraga urugendo muri Amerika mu 2015 Biden yavuze ko Papa yafashe umwanya wo kuvugana nawe ubwo yari visi perezida nyuma gato y’urupfu rw’umuhungu we, Beau Biden.
Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, umubonano wa Biden na Papa kuri iyi nshuro ntabwo itangazamakuru ryemerewe kuwukurikirana nyuma y’aho Vatican ibisubitse kuri uyu wa Kane.
Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu, Jake Sullivan, yatangaje kuri uyu wa Kane ko nubwo uru atari urugendo rw’akazi rw’umukuru w’igihugu, abayobozi bombi baganira no ku bibazo by’ingenzi bya politiki nko gukorera hamwe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere no kwita ku bakene.”
Perezida Joe Biden niwe perezida wa kabiri wa Leta Zunze Ubumwe w’Umukirisitu Gatulika uyoboye iki gihugu nyuma ya John F. Kennedy.

4 Responses
Papa Fransisiko yakiriye Perezida Biden witabiriye inama ya G-20 i Roma
Aba bagabo ko nta n’umwe muri bo wambaye agapfukamunwa? Ese corona ntabwo igera aho abanyacyubahiro bari? Ko ubutaliyani ari igihugu cyajahajwe na corona, kikaba gifatira abaturage bacyo ibyemezo bikaze byo kuyirinda, ni kuki kitayirinda n’aba bagabo? Sha, ibya corona ni magie!

LLLLLLLLLLLLL
Papa Fransisiko yakiriye Perezida Biden witabiriye inama ya G-20 i Roma
LLLLLLLLLLLLL