Umukobwa wa Rtd Brig-Gen Frank Rusagara, Rtd Brig-Gen Frank Rusagara avuga ko nta buryo nk’abana be babonye bwo kuba bakongera kubonana na se kuva mu mwaka wa 2013.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara afungiye mu Rwanda, akaba ashinjwa ibyaha byo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi, icyo gusebya Leta, akanashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Veronica Shandari, wakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ifungwa rya se ryagize ingaruka ku muryango, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, yavuze ko se bamuheruka atarafungwa.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga, ati “Ese mushobora kuvugana n’ababyeyi banyu? ubwo burenganzira murabubona?
Shandari yasubije ati “Oya, ntabwo ubwo burenganzira turabugira, Papa tumuheruka mu 2013, duheruka no kuvugana na we umunsi yafunzwe tariki ya 17 Kanama 2014, umunsi wari ushize tuvuganye kuko hari habaye isabukuru,…”.
Yakomeje avuga ko kuba badasaba ubwo burenganzira bwo kuba bavugana na se ufunzwe, ariko uko ngo ubwo nyina yari arembye cyane ari no mu minsi ye yanyuma babisabye ariko ntibyashoboka. Nyina [umugore wa Rusagara]ngo arinda yitaba Imana batongeye kuvugana.
Ati “Icyo kintu cyo kwangira Papa kuvugana na mama cyatumye ducika intege”.
Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko ya Amerika ku wa Kabiri tariki 04 Ukuboza 2018, yateze amatwi ikiganiro kigaruka ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, aho uyu mukobwa wa Rusagara, Veronica Shandari yari mu batanze ikiganiro.
Mu kiganiro kirekire Shandari yatanze muri Tom Lantos Human Rights Commission (TLHRC), yagarutse ahanini ku mateka ya se umubyara n’uburyo ifungwa rye ryagize ingaruka ku muryango we uba mu Bwongereza.
Yagize ati “Data yasabwe kugaruka mu Rwanda avuye mu Bwongereza muri Gashyantare 2013, yahise ahagarikwa ku kazi. Ibi yabibonye nk’ibintu byiza kuko yumvaga azaba abonye akanya ko gukorera ubushakashtasi bwe mu Rwanda kugira ngo arangize amasomo ye mu 2014. Yabashije kuza i Landani bwa nyuma aje kutwimura mu nyubako y’abadipolomate, ni nabwo twamubonye bwa nyuma”.
Agaruka kuri izi ngaruka ifungwa ryabagizeho, yagize ati “Nyuma yo gutabwa muri yombi konti ze zirafungwa ndetse ntiyemererwa kuba yakwitaba telefoni z’umuryango we wabaga mu Bwongereza”.
Inkuru bifitanye isano :https://bwiza.com/?ubuhamya-bw-umukobwa-wa-frank-rusagara-nyuma-y-039-ifungwa-rya-se
Rusagara afunganwe na muramu we, Col Tom Byabagamba. Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka 21 uyu Colonel Tom Byabagamba kandi akamburwa n’amapete ya gisirikare naho General wacyuye igihe mu ngabo, Franck Rusagara, ahanishwa gufungwa imyaka 20. Gusa bombi bakaba bategereje umwanzuro w’urukiko nyuma yo kujuririra.




