Muraho bavandimwe banyamakuru ba bwiza.com nifujeko mwangira inama mfite ikibazo giteye gutya; ndi umukobwa ufite imyaka 28 navukiye i Musanze mu majyaruguru ariko ubu mba Saudi Arabia niho nkorera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo cyanjye rero kuva mfite imyaka 11ans hari muri 2000 ababyeyi banjye baje gutandukana. byatewe nuko papa yafashe maman asambana maze kwihangana biramunanira ahitamo kugenda ubwo muri 2014 papa yaje kwitaba Imana noneho wamugabo papa yafashe asambana na maman baje kubana ubu bafitanye Ababa 4 umukuru afite imyaka 15ans.
Kubyakira byarananiye kuko mbashinja icyaha cyuko batumye papa wanjye agenda kdi agapfira iyo( akagwa Ku gasozi) none nanga maman wanjye cyane.
Mungire inama yuko nabigenza ese nzamubwireko mwanga nzakore iki konumva umutima wanjye uremerewe.
Murakoze!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


