Nitwa Jeannette, mfite imyaka 24, ntuye mu karere ka Nyanza intara y’amajyepfo, mfite ababyeyi bombi ariko data arimo kumbangamira mu rukundo.
Umusore dukundana, ni uwo twabyirukanye kuva nkiri muto, twiganye muri pirimeri ngira amahirwe ndakomeza ariko we agarukira mu w mwaka wa gatanu pirimeri.
Ku bw’amahirwe yaje kubona perimi, ubu ni umumotari, yanyitayeho nkiri mu ishuri, rimwe na rimwe akansura ndetse akanamfasha no mu bindi bijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga, ariko ubu data ntiyifuza ko mbana na we.
Ku rundi ruhande, hari undi musore wigisha ku kigo cya segonderi duturanye, yarize afite lisansi ariko njye ntabwo mwiyumvamo pe, ajya aza iwacu ansuye, nkamwereka ko ntamwitayeho habe na gake. Yaciye inyuma aba inshuti na papa, ariko ubu ntabwo norohewe.
Data aba avuga ko nta musore utarize, ngo moto ni ibikenyeri ngo nejo byashya, ngo ninsange umuntu wize,… mbese ni induru ariko ku bwanjye ibyo ntacyo bimbwiye ndangamiye urukundo.
Mu by’ukuri namugejejeho umushinga w’ubukwe, kuko uwo musore umotara arifuza ko twabana vuba, data yaranze ngo nzabwitahire. Ngo nzashake ahandi bubera ngo mu gihe cyose naba nabanye na motari abafite za dipolome nabanze.
Mbese ubu nabuze umwanzuro, Nkore iki? Inama zanyu ni iz’agaciro, murakoze


