Paris: Abanye-Congo bibasiye Umunyamakuru bamuziza gushimira Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ iminsi 2 gusa, u Rwanda rwemeye kwakira abirabura bafashwe bucakara muri Libiya, abanye-Congo batuye i Paris mu Bufaransa bibasiye umunyamakuru wa RFI, Claudy Siar bamuhora ko avuga ibigwi Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, amushimira kuba yaremeye kubakira.

Byatangiye ubwo Claudy Siar wagaragaye cyane yamagana ubugome abanyafurika bakorewe muri Libiya atumirwa na Monde/Afrique, umunyamakuru w’ umugore akamubaza uko yakiriye icyemezo cy’ u Rwanda cyo kwakira urubyiruko ibihumbi 30 rwafashwe nk’ abacakara muri Libiya.

Claudy Siar, ashize amanga yahise abasubiza ko yishimiye icyo cyemezo cy’ u Rwanda anavuga kandi ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi mwiza ndetse ko anakunda igihugu cye.

Aha niho abanye Congo baba mu Bufaransa bahise batangira kwamagana uyu mushyushyarugamba Claudy bavuga ko ashyigikiye Kagame.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Claudy akimara kumva ibi bimuvugwaho yatangaje ko ntacyo apfa n’ abanye Congo ariko ananenga abasesenguye ikiganiro cye ku nyungu zabo bwite batitaye ku butumwa n’ ubuvugizi bwarimo bushingiye mu gufasha abanyafurika bakorewe iyicarubozo muri Libiya.

Akoresheje urukuta rwe rwa Facebook, Claudy Siar yagize ati ”
Bamwe mu banye Congo batangiye kunshinja ibibazo byabo ngo kuko navuze ko Perezida Paul Kagame yagize neza kwemera kwakira abanyafurika bari barafashwe nk’ abaretwa muri Libiya”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Claudy Siar yamaganiye kure abamushinja kwamamaza Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, avuga ko abo ari abashakisha impamvu z’ ibibazo byabo mu magambo y’ abandi.

Uyu munyamakuru kandi akaba umushyushyarugamba ukomeye, amaze imyaka irenga 20 akora ikiganiro « Couleurs Tropicales » kuri Radio Mpuzamahanga y’ u Bufaransa (RFI) asanzwe akorera ubuvugizi sosiyete sivile ndetse anaherutse gutangaza ko Itegekonshinga rikwiriye kubahirizwa muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

N’ ubwo Claudy Siar atifuza kwiteranya n’ Abanye Congo batekereza ko Paul Kagame ari we nyirabayazana w’ ibibazo by’ intambara z’ urudaca zibasiye igihugu cyabo, akomeza kubabwira ko intambara barimo ziri muri Congo ndetse n’ umuti wazo ugomba kuvugutirwa mu gihugu.

Kuva muri 2015, Claudy Siar yifuje gusura Congo-Kinshasa mu rwego rw’ akazi kuko asanzwe akora ibiganiro by ‘ abahanzi ku Isi yose ariko Leta ya Kinshasa yanze kubimwemerera ndetse ntiyanamuha impamvu zisobanutse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *