Paris: Ibinyoma bya Allain Juppé mu gukongeza jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Aho gutabara abantu barimo bicwa mu Rwanda bazira uko baremwe, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’ u Bufaransa mu 1994, Allain Juppé yagize ati” Twafashije u Rwanda bihagije aho bigeze Loni irahari”.
Iri ni ijambo Allian Juppé yavuze umunsi Minisitiri w’ Intebe w’ u Bufaransa, Edouard Balladur ahakaniye Umugaba w’ ingabo Gen.Christian Quesnot ko nta musirikare w’ u Bufaransa ushobora gutabara abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda.
Ahubwo , ku wa 11 Mata 1994, Ku bufatanye na sebuja , Franà§ois Mitterrand, Minisitiri Alain Juppé yahisemo gutegeka ko abafaransa bose bari mu Rwanda ndetse n’ umuryango wa Perezida Habyarima bajyanywa i Paris.
Nyuma y’ aya matariki , Col. Theoneste Bagosora afatanyije na Guverinoma y’ “Abatabazi “ bahise bahamagaza inama y’ abaperefe ubwo jenoside itangiza ku mugaragaro kuko Ingabo za Loni, ababiligi ndetse n’ Abafaransa banze guhangana n’Interahamwe.
Bamwe mu bakuru b’ ibihugu baturanye n’ u Rwanda batekerezaga ko Minuar ishobora guhagarika icyo bitaga ubwicanyi…, kugeza ku itariki 13 Mata 1994 ,Franà§ois. Mitterrand na Alain Juppé bahitamo kugabanya ingabo zabo zari muri Minuar mu Rwanda.
Ku itariki 21 Mata 1994, ku cyifuzo cy’ u Bufaransa ,Loni yafashe umwanzuro wa 912 wo kugabanya ingabo 270 bityo abajenosideri barushaho kubona urubuga rwo kwica inzirakarengane.
Ubwo abantu bakomezaga kwicwa, Franà§ois Mitterrand na Alain Juppé berekaga amahanga ko intambara iri mu Rwanda iri hagati ya FAR na FPR, ndetse bashakaga kuvuga ko ari abaturage basubiranyemo.
Kimwe n’ aba bayoboraga u Bufaransa n’ itangazamakuru mu Rwanda ryatangazaga ko nta bwicanyi buri gukorerwa Abatutsi ahubwo ko abicwa ari ibyitso by’ Inkotanyi zateye igihugu.
Hagati muri Gicurasi 1994, nibwo Umuryango w’ Abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières) bamaze kwicirwa abaganga bahise batangaza uburyo ingabo z’ u Bufaransa zifasha Interahamwe mu kwica Abatutsi n’ abandi banyarwanda batabashyigikiye.
Ku itariki 15 Gicurasi 1994, ubwo Alain Juppé yari i Buruseli yahise atangaza ko ibiri kubera mu Rwanda bikwiriye kwitwa jenoside.
Ariko aha, nyuma y’ iminsi 2 yatangaje ibinyoma bibiri agira ati” Nyuma y’ igitero cya gisirikare cya FPR, byatumye abaturage basubiranamo, ni ubwicanyi bwatangiye kuva ku wa 6 Mata, cyatumye ubwicanyi bukara”.
Gusa icyaje gutangaza benshi ni uko ijambo rya Alain Juppé ritigeze rihabwa agaciro n’ Ibiro bya Minisitiri w’ Intebe i Quai d’Orsay ndetse n’ uhagarariye U Bufaransa muri Loni.
 
Hashize ukwezi ubwicanyi bwakomeje gufata intera nini ari nako FPR irushaho kunesha ingabo za FAR , nibwo Alain Juppé ashyigikiwe na Edouard Balladur basabye Franà§ois Mitterrand ko u Bufaransa bwakohereza ingabo mu Rwanda kugirango buhagarike ubwicanyi mu cyiswe « opération Turquoise » .
Gutegura iki gikorwa cyo kohereza ingabo mu Rwanda bavuga ko bari bagamije guhagarika ubwicanyi, Abafaransa bashakaga kugaragaza inshusho nziza mu Itangazamakuru mpuzamahanga kuko bavugwagaho gukongeza jenoside no gufasha abicanyi mu buryo bwose bushoboka.
Si uko byagenze, kuko mu nkambi ya Nyarushishi mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ndetse na Bisesero ku Kibuye, abaharokokeye ni mbarwa, ahubwo ingabo z’u Bufaransa zagiye zivugwaho kurebera abatutsi b’abagore bafatwaga ku ngufu banicwa n’ Interahamwe.
Ingabo z’ u Bufaransa zagiye ziregura ko kubura amamodoka manini yo kujya gutabara abatutsi bari bihishe mu misozi ari yo mpamvu yatumye batabarokora.
Ku ruhande rumwe, umwanditsi Alison Des Forges asanga iyo ingabo z’ u Bufaransa n’ iza Loni ziza kugira ubushake n’ ubwitange zari gukiza kimwe cya kabiri cy’ Abatutsi bishwe muri jenoside muri 1994.
Ku rundi ruhande, umwanditsi Colette Braeckman agira ati « opération turquoise yabaye ku isonga ndetse iba n’ intandaro yo kwicisha abantu mu gihe yaje ivuga ko igiye kubakiza ».
Inshuro ebyiri zose, Alain Juppé yari yiyemeje guta muri yombi abajenosidere nk’ uko byatangajwe mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru « Libération » ku itariki 15 Kamena no ku 2 Nyakanga mu kinyamakuru « Le Monde ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri icyo gihe gito abaminisitiri 15 ba Guverinoma yateguye jenoside mu Rwanda bahungiye i Paris bakirwa nk’ abami ntihagira n’ umwe ukurikiranwa.
Alain Juppé yafashije ingabo za FAR mu guhungira muri Zaire no kwisuganya kugirango zizatere u Rwanda nubwo bitari byoroshye, byagiye bigaragara mu ntambara zabaye mu Karere ingabo za FPR/Inkotanyi zirwana na FDLR muri Congo-Kinshasa hagati ya 1996 na 2003.
Mu ncamake, ntacyo Alain Juppé yakoze kugirango ahagarike jenoside nk’ uko byari mu bubasha bwe kuko igihe jenoside yabaga mu Rwanda , Franà§ois Mitterrand yari umurwayi yagiye no kibagisha ku nshuro ya kabiri.
Aba banditsi bombi, Colette Braeckman na Alison Des Forges basanga Juppé yarabuze ubwenge bwo kubona ubukana bwa jenoside ndetse n’ umurava wo kuba indahemuka mu guharanira uburenganzira bwa muntu.
Kimwe na Hubert Védrine , Gen. Lanxade ndetse na Bruno Delay, hashize imyaka 23 bakomeje guhakana uruhare ubuyobozi bw’ igihugu cyabo bwagize muri jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *