Iyi ni yo dosiye imaze igihe kirekire ikorwaho iperereza kurusha izindi mu Bufaransa ku bintu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi y’uwahoze ari umuganga mu Rwanda, umaze imyaka igera kuri 30 aba mu Bufaransa, watangiye kuburanishwa n’urukiko rw’i Paris kuva kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ugushyingo.
Sosthène Munyemana yari umuganga w’abagore i Butare mu majyepfo y’igihugu. Uyu mugabo uri mu myaka mirongo itandatu arakurikiranwa ku byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Kuri uyu munsi wa mbere w’iburanisha, urukiko rwibanze ku nkomoko y’uregwa, uruhare rwe muri politiki ndetse n’ubucuti.
Mu ishati yera ifite imirongo y’ubururu, ikoti ryijimye n’amataratara, Sosthène Munyemana w’imyaka 68, yitabiriye iburanisha mu gitondo ariko yatinzeho iminota mike … asaba imbabazi mbere yo kuvuga umwirondoro we.
Perezida w’urukiko yibukije ibintu aregwa: gushyira umukono, ku itariki ya 16 Mata 1994, ku cyifuzo cyo gushyigikira guverinoma, uruhare rwe mu nama ya komite ishinzwe ibibazo ku itariki ya 17 Mata, komite yashyizeho za bariyeri n’amarondo aho abantu bafatiwe mbere yo kwicwa.
Sosthène Munyemana arashinjwa kandi kuba yari afite urufunguzo rw’ibiro by’umurenge wa Tumba (Butare) aho abasivili b’Abatutsi bafungiwe bagafungwa mu buryo bwa kinyamanswa nyuma bakaza no kwicwa.
Nyuma ya saa sita, urukiko rwarebye urugendo rw’uregwa, kuva aho yavukiye i Musambira mu 1955, kugeza ku mwuga we nka muganga w’indwara z’abagore. Nyuma y’imyaka mike mu Bufaransa aho yarangirije amasomo ye, uyu mugabo w’abana 3 yasubiye mu Rwanda mu mpera za 1980 hanyuma yinjira muri MDR, ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi igihe igihugu cyari kimaze kwemera politiki y’amashyaka menshi.
Mu kwisobanura, ushinjwa avuga ko yari umunyamuryango woroheje. Impaka rero zibanze ku ku mubano wa hafi yari afitanye n’undi munyamuryango wa MDR, Jean Kambanda, wabaye ku itariki ya 8 Mata 1994 minisitiri w’intebe wa guverinoma yashyize mu bikorwa jenoside. Sosthène Munyemana yamubonye kabiri muri Gicurasi na Kamena 1994 nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Ariko ubwo yabazwaga, uwahoze ari umuganga yemeza ko yari afitanye na we gusa “umubano ushingiye ku bucuti n’umuryango”, aho kuba umubano ushingiye kuri politiki.
Me Jean-Yves Dupeux, umwe banyamategeko bamwunganira yagize ati: “Mu gihe cyose cya jenoside, yabonanye na Kambanda rimwe gusa mu gihe cy’isaha ndetse no muri icyo gihe Kambanda yari aherekejwe n’umurinzi kandi yari afite ubwoba bwo kumuvugisha.”
Umunyamategeko yongeyeho ati: “Inshuro yabanje, ntituzi neza igihe babonaniye, ariko ndatekereza ko batiriwe babogama muri politiki, bagiranye ibiganiro runaka, kandi muri rusange.”
Sosthène Munyemana na we yashimangiye ko atigeze aganira kuri politiki n’umuyobozi wa guverinoma y’agateganyo kuko ngo atari ashishikajwe na yo.
Ntabwo impaka zisa nk’izemeje perezida w’urukiko, cyangwa abatanze ikirego. Mathilde AublĂ©, umwe mu banyamategeko ba Ibuka France, yagize ati: “Ntabwo turabona ibisubizo byose twifuzaga kugira, cyane cyane ku nama zishobora kuba zari ize kuva aho agaragaje ubuhezanguni, twizera ko tuzabibona (ibisubizo) mu gihe cy’iburanisha ahari na nyuma yo kumva umugore we. Iburanisha rishobora nanone kudufasha kubona neza umubano ushinjwa yari afitanye na minisitiri w’ubuhinzi, Straton Nsabumukunzi.
Minisitiri wamufashije guhunga ava mu Rwanda ku itariki ya 22 Kamena 1994.
Iyi dosiye ni yo imaze igihe kirekire ikorwaho iperereza mu Bufaransa, mu izina ry’ububasha rusange bw’ubutabera bw’u Bufaransa, ku bintu bifitanye isano n’iyi jenoside yahitanye abantu barenga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Soma inkuru bifitanye isano hano hasi
Ikirego cya mbere kirega Sosthène Munyemana, wavuye mu Rwanda ku itariki ya 22 Kamena 1994 akagera mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Bufaransa nyuma y’amezi atatu, cyatanzwe mu 1995, bituma iperereza ry’ubucamanza ritangira.
Uyu wari warashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zasohowe n’u Rwanda, ubusabe bwe bw’ubuhungiro bwatewe utwatsi mu 2008, ariko ubutabera bw’u Bufaransa bwanga mu 2010 kumwohereza mu Rwanda kugira ngo aburanishwe.


