Paris: Muhayimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 14

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rumaze guhamya ubufatanyacyaha mu byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi Umunyarwanda Muhayimana Claude, rumukatira igifungo cy’imyaka 14.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko kumuhambya iki cyaha, rumusabira igifungo cy’imyaka 15.

Mu kwiregura kuri uyu wa 16 Ukuboza, Muhayimana yasabye abacamanza kwishyira mu mwaka we, bakibaza ko icyo bo bari gukora. Ati: “Ari mwebwe mwari gukora iki? Murumva nari kubigenza nte muri Jenoside? Nakoze ibyo nashoboye, ibindi nabituye Imana.”

Muhayimana wari warahungiye mu Bufaransa yari umushoferi ubwo jenoside yabaga, muri icyo gihe akaba yaratwaraga Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi mu Bisesero, mu yahoze ari Intara ya Kibuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *