Paris: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushimangira igihano cyahawe Ngenzi na Barahira

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 04 Nyakanga 2018, ubushinjacyaha mu Bufaransa rwasabiye, mu bujurire, igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe muri Nyakanga 2016 abagabo babiri bigeze kuyobora iyahoze ari komini Kabarondo bashinjwa uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwabereye muri iyi komini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyamategeko bafashe aba bagabo, Octavien Ngenzi w’imyaka 60 na Tito Barahira w’imyaka 67 nk’Abahanzi b’Urupfu (artisans de la mort) kubera ibyo bakoreye muri komini Kabarondo.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje aba bagabo bombi babaye ba burugumesitiri muri komini imwe ya Kabarondo aria bantu bakora ibyo biyemeje kugeza babisoje ndetse bakaba baragize uruhare rudacagase mu mushinga wa jenoside, ku buryo nta Mututsi wigeze ugera hafi y’aba bagabo ngo arokoke.

Ku ntebe y’abashinjwa nk’uko RFI ibitangaza, Octavien Ngenzi wari burugumesitiri mu gihe cya jenoside, we ngo ngo nta maraso ari mu biganza bye nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje, ariko ngo ayafite mu mutimanama we. Niwe wateguye kandi agira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwabereye muri iyi komini, aho bamwe mu bakoze ubwicanyi bemeje mu buhamya bwabo ko amagambo babwiwe na Ngenzi ari yatumye bumva bahawe uburenganzira bwo kwica.

Naho Tito Barahira w’imyaka 67 ubushinjacyaha bwagize buti: “We afite amaraso mu biganza. Ni umwicanyi, ariko sibyo gusa.” Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ari ukubera ko uruhare rwe rugaragara neza ku itariki ya 13 Mata 1994 , aho ngo nyuma y’iyicwa ry’Abatutsi 3,000 bari bahungiye muri kiliziya ya Kabarondo yagize uruhare mu kurangiza n’abari barokotse.

Abanyamategeko babiri bunganiraga uruhare rushinja aba bagabo uruhare muri jenoside bavuze ko igihe cyo kudahana cyarangiye haba mu Rwanda cyangwa mu Bufaransa basabira igifungo cya burundu Ngenzi na Barahira, bikaba biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa kuwa Gatanu mu gihe kuri uyu wa kane hazakomeza kumvwa uruhande rushinjwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *