Umuhanzi Koffi Olomidé yongeye kwisanga mu mazi abira nyuma ya videwo ngufi, yafatiwe i Paris yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza akora mu buryo budakwiriye umwe mu babyinnyi be, igikorwa kitakiriwe neza kuva aho uyu muhanzi agizwe kuva mu ntangiriro za 2022, Ambasaderi w’Umuco wa Congo .
Amashusho yashyizwe ahagaragara amara amasegonda make, agaragaza Koffi Olomidé, muri studio aba akoreramo repetition, aca iruhande rw’umwe mu babyinnyi be, akamukora ku kibuno undi akikanga gahindukira.
Aka gace k’amashusho rero kateje impaka ku mbugankoranyambaga nk’uko tubikesa urubuga mediacongo.net rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho bamwe banenze iyi myitwarire itari ikwiriye kuba ikigaragara muri 2022. Baribaza kandi ku mwanya afite nka ambasaderi w’umuco wa Congo n’agaciro gacye aha abagore “.
Ntabwo ari ubwa mbere Koffi Olomidé abaye intandaro y’impaka zishingiye ku kuntu afata ababyinnyi be. Iki cyamamare muri muzika ya Rumba ndetse cyakatiwe mu Bufaransa mu 2021 igihano cy’igifungo cy’amezi 18 kubera guhohotera ababyinnyi be.
Ni nyuma y’amashusho yagiye hanze muri 2016 yateje induru yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Nairobi muri Kenya, aho yagaragaye atera imigeri umwe mu babyinnyi be.
Ni dosiye yamufungishije igihe gito muri Gereza ya Makala i Kinshasa mbere yo kurekurwa.



2 Responses
Paris: Umuhanzi Koffi Olomide yongeye kwisanga mu mazi abira
uriya musaza nawe ntabwo ari serie
Paris: Umuhanzi Koffi Olomide yongeye kwisanga mu mazi abira
uriya musaza nawe ntabwo ari serie