Pasiteri asura ku mazuru y’abayoboke be nk’uburyo bwo ‘kubaha umwuka wera’

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri wo mu gace ka Lupopo ho muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yicara ku bayoboke be akabasuraho mu rwego rwo kubakiza.

Amafoto y’uyu mupasiteri witwa Christ Penelope wiyita umuntu w’Imana yicaye ku bayoboke be abasuraho, akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amafoto yafatiwe mu rusengero rwitwa Seven Fold Holy Spirit church.

Pasiteri Penelope avuga ko asura ku mitwe y’abayoboke be hafi y’imyenge y’amazuru, mu rwego rwo kubarekurira umwuka wera.

Avuga kandi ko imisuzi ye ishobora gukora ibitangaza, gusa agashimangira ko imbaraga z’Imana zonyine ari zo zimukoresha.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Drum yagize ati: “Muribuka ko Imana yasinzirije Adam mu buryo bw’umwuka ikamukuramo urubavu rwavuyemo Eva? Imana hari ibyo yakoze kuri Adam atumva yasinziriye. Ni muri buriya buryo nanjye mfasha abantu kumva ko Imana yabafasha gukira ibibagoye binyuze mu kubaha uriya mwuka mbaha.”

Uyu mupasiteri yakomeje avuga ko “Bibiliya ntacyo ivuga kuri Adam avuga ati ‘Mana uri kumbabaza'”.

Cyakora cyo n’ubwo Pasiteri Penelope avuga ko imisuzi ye ikiza abantu, abenshi muri bagenzi be bamaganye ibyo akora bavuga ko yaba asura ku bantu cyangwa atabasuraho, adakwiye no kubicaraho.

Pastor Jacob Sibiya waganiriye n’Ikinyamakuru Daily Sun yagize ati: “Ibi ni bibi. Nta hantu na hamwe Imana ivuga ko tugomba kwicara ku bantu ngo bakire. Abapasiteri bakwiye gukurikiza ibiri muri Bibiliya, hapana ibibarimo.”

Kiriya kinyamakuru cyavuze ko hari bamwe mu bayoboke bahagaritse kujya mu rusengero nyuma yo kurambirwa gusurirwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Pasiteri asura ku mazuru y’abayoboke be nk’uburyo bwo ‘kubaha umwuka wera’
    Uwo mupasteur niyubahe Bibiriya areke kubeshya abakristu

  2. Pasiteri asura ku mazuru y’abayoboke be nk’uburyo bwo ‘kubaha umwuka wera’
    Uwo mupasteur niyubahe Bibiriya areke kubeshya abakristu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *