Pasiteri Bisaka Owobusobozi wiyitaga ‘ Imana’ wari uherutse gushyingurwa, yiyeretse abakirisitu be

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Bisaka Owobusobozi wakunze kwiyita ‘Imana’ yongeye kwiyereka abamukurikiye mu idni ye nyuma y’igihe gito, ashyinguwe ubwo yicwaga na COVID-19 mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya.

Imihango yo gushyingura uyu washinze itorero ryitwa Unity of Faith, ikinyamakuru Blizz cyo muri Uganda kivuga ko abo mu itorero rya bavuga ko aherutse kubasura, aho bari barimo gusenga.

Owbusobozi ngo yigaragaje ku wa 25 Mata, ahitwa Burora Bukwenda, i Buyaga mu Karere ka Kagadi.

Abakirisitu bavuga ko batunguwe no kongera kubona Bisaka ndetse ngo n’abo ku biro bikuru by’iri torero ahitwa Kapyemi, baje gusura aho hantu Bisaka yongeye kubonekera.

Bisaka yahoze mu idini Gatulika kugeza muri za 1980, ubwo yashingaga irye torero.

Uyu yavukiye mu Karere ka Kibale kuwa 11 kamena 1930. Se Peter Byombi, yari umukatejisiti kuri Paruwasi ya Bujuni mu gihe cy’imyaka 50.

Iri torero yashinze riba mu bihugu nka Uganda, Rwanda, Congo-Kisnasa na Sudani y’Epfo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *