Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko muri iri joro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2024 , umuvugabutumwa w’icyamamare, Pasiteri Bugingo Aloysius yihutanwe mu bitaro bya Mulago nyuma yo kuraswa n’abantu bitwaje intwaro i Kampala.
Pasiteri Aloysius Bugingo, yajyanywe mu bitaro by’igihugu by’icyitegererezo bya Mulago i Kampala nyuma yo kuraswa n’abantu bitwaje imbunda batamenyekanye, ariko ubuzima bwe ntibukiri mu kaga.
Abayobozi basuye Bugingo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bavuze ko “yakiriye neza imiti,” bashimangira bati: “Ubu nta kaga arimo.”
Bugingo, umuyobozi w’inzu y’amasengesho ya Ministries International, yarasiwe hafi ya sitasiyo ya lisansi ya Total muri Namungoona, mu Karere ka Wakiso.
Yahise ajyanwa i Mulago amerewe nabi ariko abaganga bashoboye kumuturisha nkuko bitangazwa na Chimpreports.
Abayobozi ba polisi bavuze ko bari batangiye guhiga abakoze icyo cyaha.
Abayobozi bakuru ba guverinoma n’abapadiri b’abayisilamu mbere batewe n’abantu bitwaje imbunda mu bice bitandukanye by’igihugu .
Pasiteri Bugingo ashyigikiye byimazeyo umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) akaba na Perezida, Yoweri Museveni.
Uyu muyobozi w’itsinda ry’ibitangazamakuru rya Salt Media Group, buri gihe akoresha imiyoboro ye mu kunegura abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari nako akusanya inkunga yo gushyigikira Museveni n’umuhungu we ushobora kuzamusimbura, Gen Muhoozi Kainerugaba.


